Kizito Mihigo – Ubuzima, Amateka n’Ibigwi

Sangiza abandi

Nk’uko asanzwe abigenza mu mpera z’Ugushyingo aho ajya gutaramira ku ivuko i Kibeho muri Nyaruguru hibukwa amabonekerwa ya Bikira Maria, umuhanzi Kizito Mihigo azaba ariyo ejo bundi kuwa Gatatu, tariki ya 28/11/2012.

Uyu muhanzi Kizito Mihigo ukunzwe n’ab’ingeri zo se mu Rwanda, bikanarenga imbibi zarwo, ni nde, yavukiye he, abyiruka ate, amateka ye ni ayahe, ibigwi bye bihagaze bite?

Umuhanzi Kizito MIHIGO yavutse kuwa gatandatu, tariki ya 25 Nyakanga 1981, i Kibeho, umwe mu mirenge y’akarere ka Nyaruguru, mu yahoze ari perefegitura ya Gikongoro mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Ni umwana wa 3 mu bana batandatu. Ababyeyi be Buguzi Augustin na Ilibagiza Placidie, bamureze mu bukristu gaturika. Mihigo afite imyaka icyenda yatangiye guhimba uturirimbo tw’abana, maze nyuma y’imyaka itanu, aza kuvamo umuhanzi w’indirimbo za Kiliziya Gaturika uzwi mu Rwanda.

Mu mwaka wa 1994 ise umubyara (Buguzi Augustin) yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Kizito Mihigo avuga ko Jenoside yakorewe abatutsi iri mu byamuhaye inganzo y’ubutumwa aririmba.

Ku myaka 14, ubwo yigaga mu mwaka wa mbere wa Seminari Nto ya Karubanda i Butare, yahimbye indirimbo nyinshi ziririmbwa muri Kiliziya Gaturika mu Rwanda kugeza n’uyu munsi. Mu mwaka wa 2000, (ubwo yari afite imyaka 19), Kizito Mihigo yari afite indirimbo zirenga 200 za Missa.

Mu mwaka wa 2001, umuhanzi Kizito Mihigo yagize uruhare mu kunononsora amanota y’indirimbo yubahiriza igihugu “Rwanda Nziza”

Mu mwaka wa 2003 yagiye kwiga Muzika mu Burayi, maze mu kwezi kwa cyenda 2008, aza kubona impamyabumenyi DFE « Diplôme de Fin d’Etudes», mu ishuri rya Conservatoire de Musique de Paris.

Yigishije Muzika mu Bubiligi mu ishuri ryisumbuye « Institut Provincial » kuva mu mwaka wa 2008 kugeza mu mwaka wa 2010.

Kuva yagera ku mugabane w’u Burayi, Kizito Mihigo yatangiye guhimba n’izindi ndirimbo zitari iza Kiriziya, ahubwo zitanga ubutumwa muri Societé cyane cyane mu Banyarwanda.

Zimwe mu zamenyekanye cyane ni : TWANZE GUTOBERWA AMATEKA (Iyi yayihimbye ubwo Abanyarwanda bibukaga ku nshuro ya 17 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994,), TURI ABANA B’URWANDA (Yayihimbiye abanyarwanda baba hanze y’Igihugu), URUGAMBA RWO KWIBOHORA (Yayihimbye ku itariki ya 4 Nyakanga), IMBIMBURAKUBARUSHA, (Mu matora ya Perezida wa Repubulika), IJORO RIBARA UWARIRAYE hakaba na INUMA (Indirimbo itanga ubutumwa bw’amahoro n’ubumuntu), n’izindi nyinshi.

Mu mwaka wa 2013, Umuhanzi Kizito Mihigo yashinze kandi Umuryango KMP (Fondation Kizito Mihigo pour la Paix / Kizito Mihigo for Peace Foundation) iharanira amahoro n’ubumuntu mu bantu.

Kizito Mihigo avuga ko buri mwaka azaja asohora indirimbo yo Kwibuka ijyanye n’ibihe igihugu kizajya kiba kigezemo mu kwiyubaka no gukira ibikomere, akanaganisha ku ntambwe y’uibworoherane, imbabazi , ubumwe n’ubwiyunge.

NTWALI John Williams

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *