Ruhuha: Yaciwe amaboko kubw’ipingu rya Polisi ryamukanyaze

Sangiza abandi

Nyuma yo gufatwa na Polisi agafungwa ahambiranyijwe amaboko n’ipingu ryabuzaga amaraso gutambuka, abaganga bemeje ko acibwa amaboko kuko nta bundi buryo bwo kuvurwa ukundi bwashobokaga.

Taliki 19 Mutarama 2013 nibwo Nsengiyumva Jean Bosco bita Bingwa utuye mu Murenge wa Ruhuha ho mu Karere ka Bugesera yafashwe n’abaturage ajyamwa kuri sitasiyo ya polisi ya Ruhuha nyuma yo gukekwaho kumanura cash power y’umuriro wa EWASA ku nzu y’umupolisi AIP Emmanuel Nzeyimana iri mu Mudugudu wa Kagasera, Akagali ka Kindama Umurenge wa Ruhuha.

Mu kugera muri kasho, kubera ko Nsengiyumva yari asanzwe azwiho amahane kubera ko ngo afite ikibazo cy’indwara yo mu mutwe yaba aterwa n’ibiyobyabwenge afata, ntabwo yafunzwe mu buryo busanzwe ahubwo yafunzwe aziritse amaboko n’amapingu ariko ntihagira umwitaho kumereberera nk’uko bikorerwa umuntu ufite ikibazo cyo mu mutwe iyo hemejwe ko azirikwa.

Aya mapingu yaje kumukanyaga ndetse amuca ibikomere ku maboko byatumye amaraso yifunga ntiyatembera mu bice by’amaboko byerekeza no ku biganza. Muganga wamugezeho bwa mbere aho yari afungiye, Umubikira Liberata Muragijemaliya uyobora ikigo nderabuzima cya Ruhuha yadutangarije ko yamugezeho amaboko afite ibikomere ariko intoki zitarabora.

Yagize ati ”Ubundi ntabwo umurwayi yigeze aza ku bitaro, ahubwo barampamagaye musanga aho afungiye ariko nsanga arenze ubushobozi bwacu mpita mbaha impapuro zimujyana ku bitaro bya Nyamata, hari ku italiki 22 Mutarama 2013 ariko yari ataragezaho abora kandi ntibyari kuba ngombwa ko amaboko bayaca”.

Ibi uyu mubikira yatadutangarije binyuranye n’ibyavugwaga n’abapolisi barindaga kasho kuko bavugaga ko bamujyanye kwa muganga ndetse bakaza no gushaka guhindura italiki uyu mubikira yabasabye ko bamujyanira ku bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata.

Bamugejeje kwa muganga amaboko yaramaze kuboa kubwo kutagerwamo n’amaraso, nta garuriro

Jean Bosco Nsengiyumva rero ntiyajyanywe kwa muganga kuri iyo taliki ahubwo Polisi ya Ruhuha yamumaranye ikindi cyumweru ari nako ibice by’amaboko amaraso atarakigeramo byakomezaga kubora.

Yaje kugezwa kwa muganga ku bitaro bya ADEPR Nyamata taliki ya 28 Mutarama 2013, nabo bamwohereza i Nderaya Kigali. Akigera i Ndera ku bitaro by’indwara zo mu mutwe basanze batamubasha basaba ibitaro avuyeho ko byamusubirana bikabanza bikamuvura agakira amaboko.

Ubwo bamugaruye mu bitaro bya ADEPR NYAMATA nayo yaje kumwohereza muri CHUK ari naho bafashe umwanzuro wo guca amaboko kuko yari yaramaze kubora nta garuriro.

Kugeza ubu hafunze abapolisi batatu barimo uwari Commandat wa Polisi ku Ruhuha, ushinzwe abafungwa ndetse n’uwari ushinzwe iperereza (IO) muri iyo station ya Polisi.

Amakuru tuvana mu baturanyi be ba hafi ariko tutarahamirizwa n’inzego zibifitiye ububasha ni avuga ko Nsengiyumva ari inkeragutabara ngo ishobora kuba yarigeze kuba mu mutwe w’abasirikare barinda Umukuru w’Igihugu ndetse by’umwihariko yakurikiranye amasomo ya gikomando.

Ngo ni umwe mu bahungabanya umutekano wo mu Murenge atuyemo ariko akabiterwa n’ikibazo cyo mu mutwe ahanini ngo yaterwaga no kunywa ibiyobyabwenge byinshi kandi bivangavanze.

Abavandimwe ba Nsengiyumva bavuga ko ihohoterwa yakorewe rigeze aho acibwa amaboko ryari ryagambiriwe n’abapolisi barimukoreye. Bakaba banemeza ko ingaruka z’ibyamubayeho byose zatewe n’uko uwo yangirije ari Umupolisi mugenzi wabo, bakaba barashyizemo n’ako kwihimura bahorera mugenzi wabo.

Abapolisi bafashe Bingwa Nsengiyumva bakanamufunga bamuziritse bagerageje guhisha ibimenyetso by’uburangare bw’abo birimo kutamuvuriza igihe, ariko bo bakanemeza ko gucika amaboko kwe byatewe n’amahane yari afite aho afungiye.

Amakuru twavanye mu nzego z’ubuvuzi zakurikiraniye hafi Bingwa Nsengiyumva anyuranye cyane n’ayavaga muri Polisi ya Ruhuha aho Bingwa yari afungiye, kuko abaganga bo bavuga ko ipingu ryamukanyaze cyane amaraso ntabashe gutembera ngo agere mu bice bindi by’amaboko, bityo intoki, ikiganza n’ibice bihegereye bigatangira kubora. Gucibwa amaboko bikaba byari bwo buryo bwonyine bwari busigaye ngo aramirwe atazakurizamo kanseri.

NTWALI John Williams

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *