Nushaka kuba Perezida imburagihe, biraguhitana” – Kagame

Sangiza abandi

Mu rugendo Perezida Paul Kagame yagiriye mu Ntara y’Amajyaruguru, akomeje gushimangira ko atajenjeka ku bijyanye n’umutekano w’Abanyarwanda. Yibukije Abanyapolitiki ko buri kintu kigira igihe cyacyo, kandi ko nta nkuba ebyiri mu gicu kimwe.

Kuri uyu wa kane tariki ya 5 Kamena 2014, mu Karere ka Nyabihu Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yahaye impanuro abaturage, abibutsa ko umutekano wabo utareba ingabo n’Abapolisi gusa, ko ahubwo nabo ubareba.

Perezida Kagame aramutsa abaturage ba Nyabihu

Mu kugaragaza uko umutekano usigasiwe bikomeye, Perezida Kagame yagiye akoresha amagambo akomeye, kandi ubwe akivugira ati: “Simbinyura iruhande”.

1. Nta buvandimwe mu guhungabya umutekano

Perezida Kagame yavuze ashimitse ko umuntu wese uhungabanya umutekano atagomba kurebwa cyangwa gufatwa nk’umuvandimwe, kuko n’iyo awuhungabanya ntabanza kumenya niba abo bafitanye amasano bari burokoke.

Perezida Kagame ati: “Nta muntu ukwiye kuba umuvandimwe ku muntu uhungabanya umutekano w’igihugu, w’ Abanyarwanda. Ubwo buvandimwe ntabwo bukora mu kwangiza umutekano, bikora ku bindi,…””

2. Nibabacika, ntibazacika Ingabo na Polisi

Yakomeje abaza ukuntu abahungabanya umutekano babameneramo bakabinjiramo, n’ukuntu bongera bakabacika. Ati: “Abo bantu bahungabanya umutekano wanyu, ntimukwiriye kubaha umwanya na muto bameneramo ngo bahungabanye umutekano wanyu.” Aha yashimangiye ko batagomba kumva ko umutekano ureba Abapolisi n’Abasirikare gusa, ko ahubwo nabo ubwabo ubareba, aboneraho no kubabwira ko abo bahungabanya umutekano nibaramuka bacitse abaturage, abapolisi n’Ingabo bafite inshingano zo gutuma atagenda amahoro. Ati: “Nibabacika, aba bo ntibazabacika”

3. Turaza kujya tubarasa ku manywa y’ihangu

Perezida Kagame ntiyumva ukuntu hibazwa impamvu abantu batawe muri yombi cyangwa se ko hari ababurirwa irengero mu gihe bahungabanya umutakano. Avuga ko  ibyo bidahagije, hazakorwa ibisumbyeho. Mu magambo ye, Gen Paul Kagame ati: “…  Mujya mwumva abantu bavuga ku maradiyo ngo abantu bafashwe, ngo bafunzwe ngo babuze ngo nubwo tutemera ko bahungabanya umutekano w’abantu ngo ariko…! Ariko iki ? Ahubwo turaza kongeraho.  Kubafata gusa, usibye kubafata turaza kujya tubarasa ku manywa y’ihangu,  rwose. Niba abantu bashaka kumenya uko dufata uburemere bwacu bw’umutekano w’Abanyarwanda, baraza kubibona.”

4. Guhitamo nabi ni ubusambo, ni umurengwe

Mu kiganiro cyihariye n’abayobozi ndetse n’abavuga rikijyana (Opinion Leaders) mu Ntara y’Amajyaruguru, Perezida Kagame yabawiye ko hari abagaragaza umurengwe n’ubusambo bigatuma bakorana n’abagambanira igihugu. Ati: “Abo babasenyera cyangwa babasenyesha ibyanyu , ni bantu ki, mubemerera iki, babanyura he? … Umurengwe  n’ubusambo bituma bibagirwa aho bavuye…” Kagame yibaza uburyo biyumvisha ko bashobora kumererwa neza u Rwanda rutameze neza.

5. Atabaye umushinyaguzi, waba uri igicucu

Mu kubereka ko nta gishya bakeneye kwigishwa ngo bace akenge, Perezida Kagame yabajije ikibazo atanze urugero-shusho, ati: “Ntabwo nanyagirwa n’imvura y’amahindu ngo uze kunyigisha ukuntu kunyagirwa ari bibi , … sinasonza ngo mburare mbwirirwe uze kumbwira ukuntu inzara iryana, … Iyo bigenze bityo, ukubwira aba ari umushinyaguzi, cyangwa wowe umutega amatwi uri igicucu”.  Arongera ati: “Iyo ushaka akaga utagiye kure ubasha kukabona hafi hatari kure … Icyo mwahitamo mwakibona, ibyihuse bivunanye cyangwa se ibibi bitavunanye.”

6. Gusubizaho igihano cyo kwica ni umunsi umwe

Perezida Kagame yagarutse ku kuba u Rwanda rwarakuyeho igihano cyo gupfa, kandi ngo ari bwo ahubwo rwaburanishaga abishe abantu, hakaba n’abibaza impamvu abo batagihabwa.

Yakomeje agira ati: “Twavanyeho igihano cyo kwicwa, …murashaka ko tubisubizaho se? Kubisubizaho ni umunsi umwe, bugacya tukabisubiza mu mategeko. Ariko nta mpamvu, …”  Yibukije ko gukora nabi bitagomba ikigero cy’imyaka: “Mu bugizi bwa nabi nta muto nta mukuru, umwicanyi w’imyaka 20 ntaho ataniye n’uw’imyaka 50”

 7Icyo wakwisiga cyose nticyabuza isasu guhita

Kagame yakomeje abaza abayobozi: “Turi ibicucu se? Ntawe uzanyigisha uko ndwanya umwanzi wanjye …Turabakubita ntibumvaariko ntibaza kumenya ikibakubise …Nibiba kubahindura tukajya tubakubitira ahongaho, nabyo turabikora … Ugerageza ibyo guhungabanya umutekano wacu, ibyo yiyambika byose, ibyo yisiga, ibyo yititirira, ibyo ntabwo bibuza isasu guhita” Na none Perezida Paul Kagame ati: “Ingaruka ziremereye zikwiye kuba zigera ku bakora amarorerwa, kwa kubababarira, biraza guhinduka ho gatoya, baraza kumenya ko natwe uburenganzira dufite bukwiye kumvikana …”

  8Uwubatse Nyakatsi ntakina n’umuriro

Mu kwifashisha ingero z’ibiriho, Perezida Kagame yakomeje agira ati: “Ibi bihugu bijya kubwira abandi uko bagenza imibereho yabo, batera abanzi mu birometero 10 000 ariko wowe bakakubwira ngo wihanganire ukwica!  … Abantu basakaje Nyakatsi ntabwo bakina umukino wo gutwika, wo gutwikira abandi, kuko iyo akinishije umuriro nawe ibye birashya …  Twe nta bushobozi dufite bw’igitangaza bwo kujya kurwana mu biromtereo 10 000 ariko hano mu Rwanda, u Rwanda urunguru rw’Abanyarwanda, ubigerageza ntabwo aba azi icyo ashaka.”

9. Hitamo kimwe, mesa kamwe

Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko nta muntu ubasha kuba mu mpande zombi, nta n’ufite aho ahagaze, ahubwo buri wese amese kamwe. Ati: “Nta guhitamo inzira zombi, ni uguhitamo ikintu kimwe, no kuvuga ngo nturi hano nturi na hariya uzicecekera gusa, … umuntu utica ntakize, ntacyo yaba amaze … Iyo uvuze uti: Ntabwo njya mu bicanyi, abicanyi ndabanga, ariko no mu bubaka sindimo, ubwo uri he? Niba utari mu bicanyi ntube no mu bagizi ba neza uri he, bahita he?  Mugomba guhitamo, … mu Rwanda ntabwo mubuze abahisemo (neza), muhere kuri jye, jye nahisemo nkiri umwana”

10. Nushaka kuba Perezida atari igihe cyabyo, biraguhitana

Muri iki kiganiro yagiranye n’abayobozi, Perezida Kagame yabibukije ko bagomba kubaha inzego kandi bakamenya ko buri cyose kigira igihe cyacyo, kuko nta nkuba ebyiri zisangira igicu
Ku bashaka ko Perezida watowe avaho uko babyumva, Kagame ati: “ Uwo Perezida wagiyeho nushaka kumukuraho mu buryo bwawe uragira ikibazo …Hari inzira abantu baba abaperezida, kandi ntushobora kubona abaperezida babiri umwanya umwe, ntitwabangikirana turi babiri at the same time.  Harimo no kwihangana uti Jye ntabwo bikunze, ariko reka ntegereze uburyo buzima … Nushaka kubiba atari igihe cyabyo, biraguhitana, … buri kintu kigira igihe cyacyo.”

HIFASHISHIJWE AYA MAJWI:

–  Ijambo Perezida Kagame yavugiye i Nyabihu (05/06/2014) aganira n’abaturage. Iri ryumviswe na benshi, kuko ryanyujijwe kuri Radio na Televiziyo bya Leta

Hifashishijwe kandi ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bavuga rikijyana, aho  mu Ntara y’Amajyaruguru.

NTWALI John Williams

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *