Abagororwa 7 bakongokeye mu modoka bazirikanye amapingu

Sangiza abandi

Mu Karere ka Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda abagororwa barindwi bahiye barakongoka, ubwo imodoka barimo yafatwaga n’inkongi bagiye kuburana.

Iyi nkongi y’umuriro yatewe no kuba imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yari itwaye aba bagororwa yagonganye na Coaster itwaye abagenzi y’ikigo Capital Express. Coaster yari itwaye abagenzi yahise irenga umuhanda igonga umukingo, naho Daihatsu yari itwaye abagororwa 12 iribirandura iriyubika, ihita inagurumana kuko lisansi yari itangiye kumeneka hanze y’ububiko bwayo. Barindwi bahise bahasiga ubuzima, batanu barakomereka cyane.

Shoferi n’umucungagereza bari kumwe imbere bahise basohokamo, ariko imfungwa zari zagwiriranye zimwe zinaryamye ku zindi zo ntizabashije gusohokamo , dore ko zari zinahambiranyije amapingu, babiri babiri baziritswe ku ipingu rimwe rimwe.

Barahiye baba aamakara

Mu gihe umuriro watwitse abagororwa bagakongoka bumva, amajwi yo gutakira hejuru cyane yahuruje abaturage baje batabaye ariko bananirwa kwegera iyo modoka, kuko hanabayeho no guturika kw’amasasu yari mu mbunda zasigaye mu modoka, nk’uko bitangazwa na Mukamuligo , umwe mu batabaye. Yagize ati: “Twaje twiruka dusanga baracyataka bari gushya, ariko hagaturikamo n’ibintu bivuga nk’amasasu, dutinya kwegera imodoka yabo, yari yanabaryamye hejuru, barakomeza barashya kugeza bashizemo umwuka.”

Abanyamakuru bahamagajwe igitaraganya mu kiganiro

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS rwahise rutumiza igitaraganya ikiganiro n’abanyamakuru, rubasobanurira ko icyabayeho ari impanuka, runihanganisha imiryango yabuze babo.

Ku maradiyo no ku mbuga nkoranyambaga hari hakomeje gucicikana amakuru avuga ko kuba imfungwa zari zizirikanye umwe ku wundi biri mu byatumye zitabasha kwirwanaho ngo zikize ubuzima bwazo, nk’uko abacungagereza bo babigenje.

Umuyobozi w’uru rwego rw’amagereza CGP Paul Rwarakabije yavuze ko amapingu ari ngombwa ku mfungwa mu gihe zitari aho zagenewe kuba, ariko yongeraho ko ibyabaye bizasuzumwa hakamenywa niba koko uburyo imfungwa zatwawemo bwagize uruhare mu gutakaza ubuzima kwa bariya barindwi, bityo hakazafatwa ingamba zibikumira mu gihe kiri imbere.

Abayobozi bakuru ba RCS bahamagaje itagazamakuru ngo barisobanurire ibyo gushya kw’abagororwa

Abagororwa bahiriye mu modoka bari bavuye muri Gereza ya Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, bagiye kuburanira i Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba. Impanuka yateye inkongi yabereye mu murenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi.

NTWALI John Williams

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *