Imyaka 100 y’Abadiventisti mu Rwanda irusigiye ibikorwa byinshi by’iterambere

Sangiza abandi

Mu gihe cy’iminsi itatu haba ibikorwa binyuranye byo kwizihiza yubile y’imyaka 100 Itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi rimaze mu Rwanda, habaye ibikorwa binyuranye, birimo kwishimira ibyagezweho no kumurika ibishya.

Kuwa 31 Kanama 2019, habaye isengesho rikuru kuri Stade Amahoro, ahahuriye Abadiventisti baturutse hirya no hino mu Rwanda, bakuzura Stade yose, abandi bagatererwa intebe mu mpande z’ikibuga.

Mu ijambo rya Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika Mme wizeye Judith, yavuze ko Leta yishimira kuba ifiteho itorero ry’Abadiventisti umufatanyabikorwa mwiza mu iterambere ry’ubuvuzi, uburezi n’ibindi mu gihe cy’imyaka 100 itambutse.

Umudiventistikazi Minisitiri Judith Uwizeye hamwe na Minisitiri Shyaka Anasthase bitabiriye iyi yubile y’imyaka ijana

Herekanywe kandi filime igaragaza bimwe mu byagezweho mu myaka 100, birimo inyubako bakoreramo n’insengero zubatswe mu buryo bujyanye n’igihe, amashuri menshi kuva ku y’inshuke, abanza, ayisumbuye na Kaminuza, hakaba kandi n’ibigo bitanga serivisi z’ubuzima.

Kuwa 01 Nzeli 2019 Abadiventisti bakoze umuganda rusange baharura umuhanda ku Kimihurura mu Rugando, banafungura ku mugaragaro inyubako ihuje ibihugu 11 byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati, ikazatangirwamo serivisi z’ubuzima.

Kuwa 2 Nzeli 2019, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro ishami ry’Ubuvuzi rya Kaminuza y’Abadiventiste yo muri Afurika yo Hagati (AUCA), mu rwego rwo kuzamura ubumenyi na serivisi z’ubuvuzi n’iz’ubuzima mu Rwanda no mu karere riherereyemo.

Perezida Kagame afungura Ishuri ry’Ubuvuzi muri Kaminuza y’Abadiventist ya Afurika yo Hagati (UAAC). Aha ari kuwe n’Umuyobozi w’Abadiventisti ku Isi, Dr Ted Wilson

Perezida Kagame yabasezeraniye ko Leta y’u Rwanda izabatera inkunga kandi ikabunganira mu bikorwa basigaje ngo batangize n’ibitaro bizakorana n’iri shuri ry’ubuvuzi.

Itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi ryageze mu Rwanda mu mwaka wa 1919, ritangijwe n’abamisiyoneri babiri Elie Delhove na Henri Monnier (wamenyekanye cyane nka Munnyeri). Mu ikubitiro habatijwe abantu batandatu bafatwa nk’abizera baryo ba mbere, ariko magingo aya ribarirwa abayoboke basaga miliyoni mu Rwanda.

NTWALI John Williams

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *