Amavubi atahanye akanyamuneza nyuma yo gutsinda Seychelles

Sangiza abandi

Mu mikino ibanza yo guhatanira itike yo kuzajya mu gikombe cy’Isi kizakinirwa muri Qatar mu mwaka wa 2022, ikipe y’u Rwanda yatahukanye intsinzi iyikuye mu Birwa bya Seychelles.

Nyua y’igihe bamwe mu bafana barakuye icyizere ku ikipe y’igihugu Amavubi kubwo kubura intsinzi mu mikino myinshi ikurikiranye, na nyuma yo kuba yari imaze igihe idafite umutoza, Amavubi yabashije gutahukana intsinzi itari n’amahirwe, nyuma yo gutsinda ikipe y’ibirwa bya Seychelles yitwa PIRATES.

Igitego cya mbere cy’Amavubi cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri – ku munota wa 32, icya kabiri gishyirwamo na Mukunzi Yannick ku munota wa 36 kuri koruneli yari itewe neza na Hakizimana Muhadjili, igice cya mbere kirangira ari 2-0.

Mu gice cya kabiri, Amavubi yabonye ubundi buryo bwa koruneli , Kagere Meddy atsinda igitego cya 3 ku munota wa 80.

Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali mu Rwanda kuwa 10 Nzeli 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *