MINEDUC yagororeye abatyaje ubwenge bagahanga ibishya

Sangiza abandi

Kuwa Gatanu tariki ya 06 Nzeli 2019, Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yatanze ishimwe mu rwego rw’ibihembo ku banyeshuri n’abarimu bakoresheje ubwenge bwabo kimwe n’ubwo bigira u mashuri bakabasha guhanga ibishya, cyangwa bakigana ibyavumbuwe ahandi ariko bakabikora mu buryo bwabo.

Mu magambo ye ashishikariza abandi guhanga ibishya, Minisitiri w’Uburezi Dr Eugène Mutimura yavuze ko bikozwe na benshi kandi bigakoranwa ubuhanga bitateza imbere ireme ry’uburezi gusa, ko ahubwo byagira n’umumaro ukomeye mu guteza igihugu imbere mu bijyanye n’ubukungu  Yagize ati: “Uko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere ibi bikorwa bitandukanye by’indashyikirwa bizadufasha kugera ku byo twifuza nk’igihugu mu guhindura ubukungu bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturarwanda.”

This image has an empty alt attribute; its file name is MINEDUC-2.jpg
Bamw mu bahembwe

Iyi gahunda nubwo ikiri nshya, izakomeza  gukorwa Ku ikubitiro kuri iyi nshuro ya mbere Minisiteri y’Uburezi ikoze iki gikorwa, yatewe ingabo mu bitugu n’abafatanyabikorwa bayo barimo UNICEF n’Umwalimu SACCO

Mu bihembo byatanzwe harimo ama telefoni zajyanye n’igiher (Smart Phones), za Televiziyo, amapikipiki, inka, amafaranga, amatike yo kujya kwihugura bongera ubumenyti, n’ibindi

NTWALI John Williams

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *