Imyaka ibaye ine ashinjwa kwandagaza, gusambanya no gukubita abakozi, ntakurikiranwe

Sangiza abandi

Bwana Habumugisha Francis, umuyobozi akaba na Nyiri Good Rich TV, akomeje kuvugwaho ibikorwa by’urugomo, urukozasoni, kwandagaza no guhohotera abakozi, mu myaka ine yose batabaza, ariko amategeko yakomeje kumubererekera.

Nyuma y’aho Diane Kamali atangiye ikirego muri RIB kikamara amezi abiri kitarakurikiranwa, byaduteye gusubiza amaso inyuma, tugaruka ku nkuru twabagejejeho mu kwezi kwa Gatatu 2015, ubwo yatotezaga abakozi, akanabakoresha mu buryo bitaga ubwa gicakara, bagakoreshwa bitari mu nshingano n’akazi basabye, ababyanze bagakubitwa bakanirukanwa. Vuba aha, Diane Kamali yashyize ahabona Video ikurikira:

Mu buhamya twabagejejeho icyo gihe (2015), abana b’abakobwa bamukoreraga bategekwaga gukora “Massage” Atari ko kazi basabye , bataranabyigiye, abandi bagasabwa kumugaburira, kumwagaza, n’ibindi tutari burondore ku mpamvu zo kubaha ababigirirwaga.

Umwe muri bo yagize ati: “Atitaye ku kuba wari mu kazi kawe gasanzwe, yagusangaga mu biro akagutegeka gusohoka ukajya kunanura imitsi y’abagabo no kubafata neza, n’iyo wabaga uri mu kiganiro muri Studio yagusohoragamo ngo ujye gufata neza abakiliya be, agategeka ko Televiziyo isigara icuranga imiziki. Umukiliya wagutangagaho raporo ko utamufashe neza, mbese yagusabye ibidahwitse ukabyanga nko …,  ubwo nyine akazi kabaga karangiriye aho, kandi n’ayo wakoreye ntuyishyurwe. Aratinyitse, kandi akorana na ba Afande bakomeye, ntaho twamurega”.

Kumenagura telefoni z’abakozi cyangwa abandi yita ko bamurakaje nabyo ni umuco akomeyeho, dore ko hari n’abanyamakuru babiri bagiye gutara inkuru mu kigo cye  akabadiha bnikomeye umwe akenda kumuca urutoki, akamena telefoni akanangiza ibikoresho byabo, bakamurega agatsindwa, agasabwa kubishyura ntabikore. (Inkuru irambuye murayibona hasi).

Habumugisha Francis yagiye avugwaho kandi ubwambuzi haba mu bakozi, haba no mu bakiliya be muri company ye yakwirakwizaga imiti mu rwego rwa pyramid, imiti ntibayibone, n’amafaranga y’inyungu ntibayabone, ahubwo byose akabiherana.

Ababimubazaga yabakubitiraga mu nama, nk’uko yabikoreye umubyeyi ukuze umwe (umukecuru) i Rwamagana  mu mwaka wa 2016, amziza ko amubajije  uko bagombaga gusubizwa amafaranga batanze ku miti batigeze bahabwa.

Bitabaye kubagondoza tuvuga byinshi mwakwita gukabya, mutege amatwi bumwe mu buhamya IREME.net yabagejejeho mu mwaka wa 2015:

Inkuru bifitanye isano:

4 thoughts on “Imyaka ibaye ine ashinjwa kwandagaza, gusambanya no gukubita abakozi, ntakurikiranwe

  • 9th September 2019 at 2:52 pm
    Permalink

    Karibu cyane IREME, mugarukiye igihe nubwo mwatinze cyne, ariko inkuru zanyu twarazemeraga. Ntimuzadupfunyikire amazi

    Reply
  • 9th September 2019 at 2:53 pm
    Permalink

    Ko numva aya majwi akaze? Eeh, ehe, eh
    Ubwo Leta imutinyamo iki?

    Reply
  • 11th September 2019 at 12:17 am
    Permalink

    Niba iyi nkuru ari impamo koko, ibi ni agahomamunwa. Nta muntu ukwiye guhohoterwa bene aka kageni mu Rwanda rwacu rukataje mu iterambere mu nzego zose. Ni ah’ubutabera

    Reply
  • 11th September 2019 at 12:22 am
    Permalink

    Uyu mugabo afite ivyo yishingikirije mwimurenganya,hari abantu bakorera ba kibamba bakiha kubasumba,ubwo afite abo akorera ni ah’ubundi nta munyarwanda wakagombye kuba agifata abantu nk’imbwa ze akubita uko ashaka

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *