Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwise Col Byabagamba Lusiferi Urukiko rurakangarana

Sangiza abandi

Mu rubanza Colonel Tom Byabagamba (wahoze akuriye umutwe w’Ingabo zidasanzwe zirinda Perezida wa Repubulika) na Gen. Rusagara bakomeje kwireguramo mu Rukiko rw’ubujurire, uyu munsi wihariwe ahanini na Colonel Byabagamba wakomeje gusaba ko akurirwaho ibihano yakatiwe n’Urukiko rwa Gisirikare.

 Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwo bwasabye Urukiko kugumishaho ibihano byombi uko byakabaye, aribyo gukomeza gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta za Gisirikare. Colonel Tom Byabagamba yashimangiye ko byose ari ibyaha bahimbirwa.

Mu bisobanuro bitangwa na Colonel Tom Byabagamba yiregura, yagiye agaruka ku  bikorwa by’ingirakamaro yakoreye igihugu. Umushinjacyaha wa Gisirikare Kapiteni Faustin Nzakamwita yahise yibutsa ko uwize Semineri yagombye kuba azi amateka ya Lusiferi (Watangiye ari malayika mwiza w’intungane agasoza nabi).

Nubwo umucamanza yahise asaba umushinjacyaha kugaruka ku murongo ntatandukire, aya magambo yarakaje cyane Colonel Tom Byabagamba n’umwunganizi we, MaitreValery  Gakunzi wabyise igitutsi gikomeye.

     Tega amatwi inkuru irambuye ya Radio Ijwi Rya Amerika:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *