Ishyaka NDP Rwanda ryateye indi ntambwe ihamya intego rifite

Sangiza abandi

Ku nshuro ya mbere Ishyaka Riharanira Demokarasi mu Rwanda (NDP Rwanda) ryakoze inama nkuru y’igihugu nk’imwe mu ntambwe zo kwiyegeranya no guhuza umurunga uzaribashisha guhagurukana indekwe n’imbaduko mu bikorwa byaryo nk’umutwe wa politiki ugamije impinduka zifatika mu mibereho myiza y’Abanyarwanda.

Ubuyobozi bw’iri shyaka buvuga ko hashize umwaka batangije uyu mushinga, ariko bakaba bararitangaje bwa mbere mu kwezi kwa Kanama 2019, bagakora inama nkuru y’igihugu muri uku kwezi kwa Nzeli 2019, mbere y’uko uyu mwaka wa 2019 urangira bakazaba barakoze inteko rusange bakanaritangiza ku mugaragaro bamaze kuryandikisha muri RGB, nk’urwego rubifite mu nshingano.

Iyi nama Nkuru y’ishyaka yateraniye i Kigali ejo kuwa 14/09/2019, yahuriyemo abaturutse mu turere twose tw’igihugu, baganira ku bimaze gukorwa, banungurana ibitekerezo ku nzira isigaye ngo ishyaka rimurikirwe Abanyarwanda ku mugaragaro.

Umwe mu Bayobozi b’iri shyaka rishya NDP ni Visi Perezida wa mbere waryo, Sebagenzi Ally Hussein, wabaye umukandida ku mwanya w’ubudepite mu mwaka wa 2018 mu matora aheruka. Yishimiye iyi ntambwe yatewe yo kuba babashije gutangiza ishyaka rizavugira Abanyarwanda ku kibazo cy’ubushomeri yanaharaniraga ko gikemuka (ubwo yari kandida depite), rikazabavuganira kandi ku kibazo cy’ireme ry’uburezi no ku kibazo cy’ibijyanye n’ubuhinzi n’umusaruro ubukomokaho.

Visi Perezida wa NDP Sebagenzi Ally Hussein avuga ko bazakurikiza amategeko yose uko ari kugira ngo hatazagira ikibangamira kwandikisha ishyakaryabo mu buryo bwemewe.

Sebagenzi Hussein, Visi Perezida wa NDP-Rwanda

Perezida w’ishyaka Riharanira Demokarasi mu Rwanda (National Democratic Party of Rwanda / NDP-Rwanda) Bwana Niyitegeka Augustin avuga ko imyiteguro yo kumurikira Ishyaka Abanyarwanda igeze kure, bakaba bamaze kugira abanyamuryango barenga 700 kandi ngo barakiyongera, mu gihe abasabwa n’itegeko ngo Ishyaka ryemerwe bo batagera kuri uyu mubare. Kuba barawurengeje rero, bibaha icyizere ko bari kwiyubaka neza.

Niyitegeka Augustin, Perezida wa NDP/Rwanda

Niyitegeka yongeraho ko n’ibindi bikenewe babyujuje, igisigaye ari ukuzuza inzego mu buryo bwifuzwa, no kunoza ibikenewe byose ubundi bakandikisha ishyaka, nyuma y’Inteko Rusange yaryo, kandi byose bikazarangizwa mbere y’uko uyu mwaka wa 2019 usozwa.

This image has an empty alt attribute; its file name is Sebagenzi-Hussein-IREME.net_.jpg
Emmanuel Twahirwa, Komiseri ushinzwe imyitwarire (Discipline) mu ishyaka NDP-Rwanda

Uko byari byifashe mu nama nkuru y’Ishyaka NDP /Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *