APR na Rayon Sports ziyubatse macuri muri uyu mwaka

Sangiza abandi

Muri uyu mwaka w’imikino, abakunzi b’amakipe abiri akomeye kurenza ayandi mu Rwanda ariyo Rayons Sports na APR FC, bakomeje guhangayikishwa n’uburyo aya makipe atari kwitwara neza kandi nyamara afite ibikenewe byose ngo abe yakomeze guhora ku isonga. Ibi bakabiheraho bavuga ko aya makipe yiyubatse nabi (macuri), mu buryo busubira inyuma aho kujya mbere.

Shampiyona y’umwaka ushize yarangiye APR Na Rayon-Sports ziha intera nini andi makipe asigaye, haba mu kwishimirwa n’abafana, haba no mu manota zari zarangirijeho umwaka w’imikino. Rayon Sports yari yarangije ari iya mbere n’amanota 72, APR FC iza ku mwanya wa 2 n’amanota 65, Mukura VS ya gatatu yari ifite amanota 59 naho Police FC ya Kane yari ifite amanota 50.

Reba urutonde rurambuye, uko Shampiyona iheruka yagenze

Bijya kuzamba …

Nyuma y’irangira rya Shampiyona itarashimishiej na gato abafana ba APR, bifuzaga ko iyi kipe yakwiyubaka yogera imbaraga, bakanahigira ko uyu mwaka bazatwara ibikombe byose bizakinirwa.

Abafana ba Rayon Spors nabo babonaga ikipe yabo ihagaze neza, ariko bakifuza ko yakongererwa imbaraga ngo nibura izagere kure hashoboka mu mikino nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Agapingane: APR na RAYON zisenye ziyubaka

Mu ikubitiro APR yaguze abakinnyi hafi ya bose b’ibikomerezwa ba Rayon Sports, byaba mu buryo bunyuze mu mucyo, byaba no mu buryo bufifitse bw’abasezeye muri Rayon bavuga ko bagiye gukina hanze y’u Rwanda, bakarara batangiye imyitozo muri APR.

Ku ruhande rwa RAYON Sports nayo ntiyatanzwe muri iyi nkubiri, ireba bamwe mu bakinnyi APR yasesereye ibafata hafi ya bose.

Uku guhigana ubutwari kumeze nko guhangana, nta kipe n’imwe muri zombi byubatse kurenza uko yari isanzwe ihagaze, kuko hari bake bageze mu yindi bayibera ingenzi mu gihe abenshi bapfiraga ubusa iyo binjijwemo.

Byatangiye bigezo, bibyara umusaruro wa ntawo

Ubwo aya makipe yari atangiye gutangarirtwa bategereje kureba akagabo gahiga akandi, nta n’imwe yarenze umutaru mu marushanwa ya CECAFA, yombi yari yitabiriye aserukiye u Rwanda. Ibi byatewe no kuba kuri buri kipe abakinnyi bari bataramenyerana, bataranahuza umukino.

Rayon Sports yo mu mikino Nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, yaviriyemo ku mukino wa mbere, itanarungurutse hirya y’amajonjora.

Mu gikombe cy’AGACIRO 2019, aya makipe ya mbere umwaka ushize, yatsinzwe n’ayayakuriraga, igikombe cyegukanwa na Mukura VS, bitayigwiririye, kuko yagaragaje umukino usukuye kandi w’ubuhanga , tekiniki na tagitiki. Iyi Mukura VS itwaye iki gikombe ihigitse ibi bihangange byombi APR na Rayon Sports.

Ihindagurwa rya hato na hato ry’abatoza na Komite ku mpande zombi

Aya makipe yombi yasezereye abatoza bakuru, Rayon Sports yo ica agahigo ko kuba ariyo imaze kunyuramo abatoza benshi mu Rwanda mu gihe gito, kuva Shampiyona y’umwaka ushize yarangira.

Muri Rayon-Sports, Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo Robertino yaragiye isigaranwa n’umunya-Cameroun Mathurin Olivier Ovambe. Uyu ntiyahiriwe na CECAFA kandi ari cyo kizamini cya mbere yari yahawe, ahita asezererwa atarenze umutaru arahagarikwa. Ikipe isubira mu biganza bya Robertino.

Nyuma y’ibyumweru bitatu gusa Robertino yarabasezeye kubwo kutumvikana na komite nshya ngo bamusinyire amasezerano mashya, ikipe ihabwa Alain Kirasa by’agateganyo. Uyu nawe byabaye nko guhumbya, kuko ikipe yagiye gusohokera muri Sudani yamaze guhabwa Kayiranga Jean Baptiste, utarayitangamo umusaruro ufatika kugeza ubu.

Si abatoza bonyine bahindutse, ahubwo na komite nyobozi z’aya makipe yombi zabayemo impinduka, iya Rayon Sports yo ihinduka ku gipimo kiri hejuru ya 80%.

Ese aya makipe arakomeza gukura asubira inyuma, cyangwa hari icyo ubuyoboi bwayo buyateganyiriza ngo agarurire icyizere imitima y’abakunzi bayo?

NTWALI John Williams

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *