Icyumweru cya Polisi ku rubuga IREME.net

Sangiza abandi

Mu makuru tubagezaho kuri IREME.NET, hari ubwo tuzajya tugira ibyiciro twibandaho, mu rwego rwo gucukumburayo amakuru amwe n’amwe ku biba bikenewe gusobanuka kuri urwo rwego, icyo kigo cyangwa icyiciro runaka cy’ubuzima.

Muri iki cyumweru turibanda kuri Polisi y’u Rwanda, tukazabagezaho buri munsi inkuru kuri Polisi y’Igihugu. Ni inkuru zirimo icukumbura twavanye mu baturage, si ibitekerezo bwite by’abanditsi ba IREME News.

None kuwa Mbere: Imenyekanisha (Iyi nyandiko)

Kuwa Kabiri: Tuzavuga ku nshingano za Polisi y’u Rwanda n’abayobozi Bakuru bayo

Kuwa Gatatu: Tuzagaruka ku nshingano Polisi ishyira mu bikorwa ibanje kwibutswa

Kuwa Kane: Tuzavuga ku Ishami Rishinzwe inkongi z’Umuriro muri Polisi

Kuwa Gatanu : Tuzavuga kuri Traffic Police, Controle Technique n’impusa zo gutwara imodoka

Kuwa Gatandatu: Ibitekerezo by’abasomyi, ibibazo n’ibyifuzo

Ku Cyumweru : Ibisubizo bya Police ku bibazo binyuranye bibazwa kenshi kandi bifitwe na benshi

Uwagira igitekerezo, icyifuzo , ikibazo cyangwa inyunganizi, ashobora kubitugezaho abinyujije ahagenewe ibitekerezo munsi ya buri nkuru.

Uramutse ushatse ko umwirondoro wawe udatangazwa, tuzabyubahiriza.

Udashatse kwandika ku rubuga ariko ukagira icyo ubaza, dutume tuzagutumikira.

Ushobora kohereza SMS kuri 0 730 730 730 / 07 88 35 42 96 /

Cyangwa ukatwandikira kuri whatsapp: 07 22 77 33 55

Ushobora no kohereza email kuri : ireme.net@gmail.com

Chief Editor / IREME News

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *