Ntibikwiye ko Polisi ihora yibutswa inshingano zayo na Perezida

Sangiza abandi

Mu mezi atatu ashize mu Rwanda havuzwe impanuka nyinshi z’ibinyabiziga, kandi zahitanye abatari bake. Polisi y’igihugu yongeye gushyira akabaraga mu kuzirwanya ihereye ku cyifuzo cy’umukuru w’igihugu.

Si rimwe si kabiri Polisi y’u Rwanda ishyize ingufu zigaragara mu bikorwa runaka, ari uko bibanje kwinubirwa na Perezida wa Repubulika.  Ibiherutse gushyirwamo imbaraga nyinshi na Polisi ibanje gukeburwa ni igihe hakurikiranwaga amavuta n’ibindi bisa nayo byangiza uruhu.

Mu bindi bihe byibukwa Polisi yahagurukanye ibakwe mu kugira icyo ikora bisabwe n’inzego zo hejuru, ni igihe havugwaga kugongwa gukabije kw’abanyamaguru hagashyirwa imbaraga mu gukangurira abatwara ibinyabiziga kwitwararika cyane inzira abanyamaguru bambukiramo (Zebra Crossing), hakanakazwa ibihano ku babirengaho.

Muri  iyi minsi icyo Polisi ishyize imbere cyane mu kurwanya impanuka zo mu muhanda ni ikibazo cy’ubusinzi, ubu bikaba bigaragara ko ibikoresho bipima abatwara ibinyabiziga basinze byongeye kugaragara ari byinshi hirya no hino mu gihugu mu gihe nyamara hari hashize imyaka hafi ine bisa n’ibyibera mu bubiko, bikaba byiyambazwaga mu minsi mikuru ya Noheli n’ubunane, rimwe na rimwe mu mpera z’icyumweru no mu bihe hari abashyitsi badasanwe mu gihugu. Kuva Polisi yakeburwa ikabyitaho, imaze gukubita agashyi abatari bake mu batwara ibinyabiziga basinze.

Ibindi Polisi yigeze gukazamo umurego nyuma yo kuvugwaho  na Perezida Kagame, ni aho mu Ukuboza 2014 Perezida wa Repubulika ubwe yasabye ko abakoresha urusaku rwinshi mu myidagaduro badohorera abakeneye kuruhuka, bakarugabanya.

Icyo gihe Polisi y’igihugu bwakeye itangira gufunga utubari tutgabanya urusaku, hamwe na hamwe bagatwara ibikoresho byifashishwa mui urwo rusaku, byaba ibyo mu tubari cyangwa mu nsengero. Igikorwa ubwacyo cyagize umusaruro mwiza, ariko kubwo kutagira igipimo fatizo Police yagenderagaho ipima uburemere bw’urusaku (sound-level meter), hari abari batangiye kwinubira ko ibafungira batari no gusakuza. Iki kibazo cyo kutagira igipimisho ngenderwaho cy’urusaku kiracyahari.

Tugarutse hafi aha, kuba muri iyi minsi Polisi ishyize imbere kurwanya impanuka mu muhanda ihereye ku kibazo cy’abatwara basinze, ubwo businzi Polisi y’u Rwanda ntiburwanya mu muhanda gusa, ahubo yaboneyeho no kwibutsa Abanyarwanda n’abaturarwanda andi mategeko agenga ibyo gusinda, no kubuza ikoreshwa ry’ibisindisha ku bana bato.

IBINDI POLISI IKENEYE KWITAHO IDATEGEREJE KUBYIBUTSWA

  • Mu Kurwanya impanuka, Police nirekere aho kureberera no kujenjekera ibinyabiziga bitajya bicana amatara nijoro, byiganjemo amapikipiki n’amamodoka y’abanyemari. Ibi binyabiziga byitwaza ko umuhanda uba umurikiwe, ariko byo ubwabyo ntibiba bigaragara, bigateza impanuka za hato na hato.
  • Mu kurwanya impanuka Polisi nireke kujenjekera abantu batazi gukoresha umuhanda mugari uba ufite ibyerekezo bibiri, aho usanga umuntu ugendera mu muvuduko wa 20 km/h ari mu mukono w’abadepasa (overpassing), bigateza impanuka abashaka kumunyuraho baciye iburyo (baba bafite nka 40km/h), mu gihe amategeko y’umuhanda mu Rwanda atemera ko ikinyabiziga kinyura ku kindi giciye iburyo. Ibi nabyo Polisi isanzwe ibibona ikabyirengagiza, mu gihe binatera ifungana ry’umuhanda (Jam/emboutellage), iyo imodoka zirinze guca ku zindi zikoresheje icyerekezo kitemewe.
  • Mu ruhare rw’isuku, Polisi nigire uruhare mu icika ry’ikoreshwa ry’impapuro zitoragurwa mu myanda zikajya gupfunyikwamo ibiribwa. Inzego zibishinzwe zasabye kenshi ko bicika birananirana, nta mpamvu yo gutegereza ko bizasabwa na Perezida Kagame.

NTWALI John Williams

11 thoughts on “Ntibikwiye ko Polisi ihora yibutswa inshingano zayo na Perezida

  • 18th September 2019 at 7:31 pm
    Permalink

    Umuyobozi wa RNP azatubwitre impamvu batwima perimi kandi twarazikoreye tukanazitsindira, bagahora bakubwira ngo tabwo bakubona muri system

    Reply
  • 18th September 2019 at 9:47 pm
    Permalink

    Ni gute muvuga ko murwanya urumogi kandi namwe murunywa? Mperutse kunyura mu kayira kajya iwanjye numva ruranukamo, mbanza kwikanga ko ari ibisambo, ncanye torch ya phon ensanga ni bapolisi batatu bari kugatumura bafite n’imbunda, mbari banyirengeje. Niba mwe murwemerwe ,bai mujye murunywera kuri ofisi,mujye mu kazi mwaruhaze,ariko mutagombye kwihina mu ma corners

    Reply
  • 19th September 2019 at 1:03 am
    Permalink

    Kuki mu muhanda Police igirira impuhwe nyinshi abagore n’abakobwa bigatuma bakora amakosa nkana? Police nigabanye amarangamutima, naho ubiundi ntacyo byakemura

    Reply
  • 19th September 2019 at 3:14 am
    Permalink

    Kuki abashinzwe traffic police atamenya kubara iminota neza igihe batambutsa imodoka, zimwe bakazireka zigatambuka buri kanya, abava mu kindi cyerekezo bakabakerereza amasaha n’amasaha? Niba batazi gukadiriya bazabvemo tujye tuyoborwa na Traffic lights

    Reply
  • 19th September 2019 at 4:59 am
    Permalink

    Murakoze cyane kubw’iyi nkuru rwose, muba mwabicukumbuye. Mutubwirire Police ikaze rwose ibihano ku bantu barangarira kuri telephone bagatera urwenya, ugasanga nta na kimwe bitayeho mu muhanda bakadutinza cyangwa bakaduteza impanuka. Kuki batibaza impamvu tutavugira ku zacu ko natwe tuzitunze?????

    Reply
  • 19th September 2019 at 5:42 am
    Permalink

    Police mukora neza, ariko bagenzi banyu bo muri traffic barya ruswa bagakabya, cyane cyane bariya batwara drone na za moto.

    Reply
  • 19th September 2019 at 5:43 am
    Permalink

    ABAPOLISI BASINZIRIRA MU MUHANDA AHO MUBA MWABASHYIZE NGO BAYOBORE IMODOKA MUZAJYE MUBAPANGIRA IRONDO, BARASEBYA IRIYA MYENDA

    Reply
  • 19th September 2019 at 6:39 am
    Permalink

    Jyewe ntegereje gutanga igitekerezo cyanjye nimugera ku bagome bakoresha za kizimyamwoto banze kuntabara, byose bigakongoka kandi nari nahamagaye ahashoboka hose

    Reply
  • 19th September 2019 at 6:52 am
    Permalink

    BRAVO KURI RNP, NJEWE NTA NA KIMWE MBASHINJA, MURI ABA KWANZA

    Reply
  • 19th September 2019 at 7:44 am
    Permalink

    Aha ho nawe urakabije Sadiki. Izina ryawe ni iryo mu Biryogo ni naho haba urumogi rwinshi. Wasanga muri iryo joro uvuga rwaratumurirwaga ahandi, impumuro yarwo ugakeka ko ivuye muri abo bagabo bashinzwe umutekano, ariko ntibabitinyuka

    Reply
  • 19th September 2019 at 5:46 pm
    Permalink

    Ubwo rerop nawe ngo uravuze. Ubwo se uribira ko ibyo wanditse byose hari icyo bwibwiye Police? Ui nde se ngo ubahe amabwiriza ko abanyamakuru mushyuhaguzwa? Bareke nyine bajye bakora ari uko babwiwe na Chef kuko niwe ubahemba. Naho ubundi nushaka uvuze induru ntacyo byahindura, ubu bagusetse batembagaye

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *