Ese koko Polisi izimiriza inkongi abifite gusa?

Sangiza abandi

Polisi y’igihugu ifite ishami rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro rizwi ku izina rya “Fire and Rescue Brigade”. Ni ishami ryashyizweho mu mwaka wa 2002 rihabwa inshingano yo kuzimya inkongi z’umuriro ngo zidahitana abantu cyangwa ngo zangize imitungo yabo.

Nubwo mu Rwanda inkongi z’umuriro atari nyinshi cyane, ni gake ukwezi kwashira hatumvikanye inkongi ikomeye cyangwa se iyoroheje.

Abatari bake biganjemo abacuruzi bishimira uburyo batabarwa byihuse na Polisi y’u Rwanda mu gihe bahuye n’ikibazo cy’inkongi z’umuriro, ariko hakaboneka n’abavuga ko Kizimyamuriro zitinda kubageraho, zigasanga byose byabaye umuyoga, zigasa n’izije kuzimya ibinonko cyangwa guhoza ivu rishyushye.

Ubwo Police yazimyaga inkongi y’umuriro mu mugi wa Kigali rwagati igasanga ibicuruzwa mu mazu umunani byose byatokombeye

ESE KOKO POLISI IZIMIRIZA BURI WESE CYANGWA IRAROBANURA?

Bamwe mu batuye umugi wa Kigali bazi ko Ishami rya Polisi y’u Rwanda rizimya umuriro ritagera kuri buri wese, ko ahubwo ritabara gusa abifite, abaherwe, abanyemari, abacuruzi bakomeye, cyangwa indi mitungo n’ibikorwa bibarirwa agaciro gahanitse.

Urugero rwa bugufi ni inkongi yabaye mu gicuku cy’ijoro ryo kuwa 01/08/2019 rishyira iryo kuwa 02/08/2019 imbere ya Stade Amahoro, hagati ya Sports View Hotel n’Inzu ikorerwamo n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru (ARJ).

IREME twahababereye kuva inkongi itangiye kugeza izimywa, twahamenyeye byinshi ku myumvire bamwe mu baturage bafite ku ishami rizimya inkongi z’umuriro.

Inzu yari yahiye ni iy’umuturage usanzwe (woroheje), abayituriye bakaba bataranabyitayeho cyane kugeza ubwo itangiye gutokombera bakikanga ko ishobora gukongeza n’izindi, bityo batangira gutabaza ari benshi.

Abahamagaragaraga Polisi babaga bafite numero zinyuranye buri wese ahamagara iyo azi, abahamagaye 112 bavuga ko batigeze bitabwa, ugasanga binubira ko iyo numero itaboneka.

Twegereye bamwe mu bo  twabonye bahamagarana igihunga, baduha ibisubizo biteye amakenga:

“Jyewe nahamagaye 112 inshuro nyinshi ntibanyitaba, n’uriya mu mama banze kumwitaba, na wa mugabo uri gusohora intebe mu nzu banze kumwitaba. Udafite 0830 cyangwa indi nimero isobanutse Polisi ntishobora kukwitaba”

“Nahamagaye numero ya Komanda arambwira ngo iyo nzu ni bwoko ki kandi nyirayo ni nde?”

“Baratubwiye ngo nitugira ikibazo tujye duhamagara abapolisi kuri 113 ariko ngihamagara bambwiye ngo nibeshye numero”

“Nsanzwe nzi ko nimero y’abazimya umuriro ari 111, ariko batangiye kumbaza ibibazo byinshi nk’aho ndi muri interrogatoire, mbabeshya ko ari kuri Stade Amahoro hahiye ngo wenda bagire impungenge baze bihuta, ndakeka ko nibahagera bagasanga atari yo ihiye, ntibabura no kutumeneramo utuzi duke nibura”

“Kuba bataraza, buriya baracyari gusinyisha, kuko iriya modoka kugira ngo ihaguruke hari ba Afande benshi cyane bagomba kubisinyira, kandi bamwe aya masaha baba biryamiye batanaboneka

N’ibindi n’ibindi

Mu gusanga abavugira kuri telefoni benshi bahamagara nimero zinyuranye, wasangaga hari abari ku ruhande bababwira ngo nimubabwira ko ari inzu iciriritse ntibirirwa baza, mubabwire ko ari hafi ya ARENA , mubabwire ko ari Sports View Hotel ihiye, mubabwire ko ….

Ibi byatumye umunyamakuru wa IREME News agira amatsiko yo kumenya ukuri kwabyo ahamagara JOC ababwira ko hari inzu ihiye hepfo gato ya Stade Amahoro, baramubaza ngo ugereranyije iyo nzu ifite agaciro kangana iki? ikorerwamo iki? Ese …?, nawe arababwira ngo inzu ubwayo ntihambaye ariko kuba iri hagati mu zindi nyinshi hashobora gufatwa n’izindi. Bahise bamubaza ngo wowe uri kuduhamagara uri nde? Ikiganiro cyarangiye ntacyo kigezeho.

Yahise abona koko ko bisaba inzira ndende yo gutanga ibisobanuro no kubemeza ko hari impamvu yabahagurutsa ngo baze kuzimya.

Cyakora nubwo bari bihebye  batangiye no gucagagura insinga z’amashanyarazi ngo zidafatwa n’umuriro bikagira igaruka ku zindi nzu bawusangiye, dore ko n’icyabateraga impungenge kurushaho ari icupa rya Gaz ryari riri muri kimwe mu byumba by’iyo nzu. Nyuma y’iminota 37 imodoka izimya umuriro yarahageze. Ijambo rya mbere ryavuzwe n’uwari uyoboye itsinda ashushe nk’utangaye, yagize ati : “Ese ni iriya nzu bavugaga ihiye?”

Hahise hagera n’izindi modoka za Polisi eshatu, ivatiri imwe na pandagari ebyiri, zose zije gukurikirana icyo gikorwa.  

Abamotari bari bahagaritse akazi ku bwinshi baje kureba amaherezo y’iyo nkongi

Nyuma yo kuhagera kwa Polisi, kuzimya iyi nkongi byafashe hafi amasaha abiri, kuko ubwo Kizimyamuriro yari ihagurutse igiye, Polisi yamenyeshejwe ko hari ahandi hahise hagurumana, irongera irazimya bundi bushya, bahava bayicogoje.

Ahagana isaa saba n’igice z’ijoro imodoka yari ishoje akazi, yongera kugatangira bundi bushya

Nyuma yo kugenda kwa Police, bamwe mu baturage basigaye bidoga ko iyo batabeshya Police ibijyanye n’inzu ihiye itari kwirirwa ihakandagira.

Ese koko Police igira inkongi yitabira kuzimya n’izo idakozwa?

Ese koko habaho inzira ndende yo gusinyisha bigatuma haramirwa bike kubera ubukererwe?

Igisubizo tuzakibagezaho mu nkuru Ubuyobozi bwa Polisi buzagaragazamo uko inkongi z’umuriro zizimywa, ibisabwa, n’inzitizi bahura nazo muri icyo gikorwa.

NTWALI John Williams

4 thoughts on “Ese koko Polisi izimiriza inkongi abifite gusa?

  • 20th September 2019 at 6:12 am
    Permalink

    Inkuru ziragwira pe!

    Ariko jyewe nigeze kuyihamagara ngiye Ku kazi nsanze inzu y’umuturanyi Aho mpanukira irimo gushya , kdi baraje kuzimya ahubwo ikibazo ni imihanda yo kutugeraho pe

    Reply
  • 20th September 2019 at 6:24 am
    Permalink

    Ariko se ubundi tuvuze ukuri, inzu y’umuturage wo mudusaka urumva ihiye yatabarwa nkuko iriya ya Makuza yashya? Wapi
    Agaciro n’inyungu ikintu gifitiye igihugu nabyo bigomba gutuma imodoka ya polisi yirukanka amasigamana or not

    Reply
  • 20th September 2019 at 7:16 am
    Permalink

    Niba koko iriya modoka yarahageze mu minota 30, Polisi urayirenganyije! Kubaza amakuru ku nyubako iri gushya bishobora kujyana no kumenya neza ubwoko bw’ibikoresho bari bwitwaze, imodoka bari buzane kuko nazo ntizingana, umubare w’abari buze n’ibundi

    Ku muturage rero uri kubona umuriro ashobora kwiheba! Ziriya modoka zizimya umuriro, birashoboka rero ko akazi ko kuzimya katangira ari gahunda y’amakara isigaye. Kuzimya inkongi ntibivuga kuramira ibyo yatwitse, ni ugukumira ingaruka z’ahandi hashobora gushya no gutabara icyatabarika. NIKO MBIBONA

    Reply
  • 23rd September 2019 at 9:54 am
    Permalink

    Police yacu ni inyamwuga kandi ntabwo ikoresha ikimenyane, niba iataranabatabaye byihuse iramaze, nibo batura mu kajagari. None se abantu bazajya bubaka bagerekeranye nabo ubwabo batabona aho banyura ngo bagere mu ngo zabop, Police yo izabageraho ite ngo ibazimirize? Natwe turakabya, ntitukagondoze inzego z’umutekano.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *