WAP iri kubakira Abanyarwanda amazu agurika

Sangiza abandi

Hashize igihe kirekire abashaka kugura amazu yubatse bavuga ko abahenda cyane kandi ahanini ntabe anujuje ibyo bakeneye nk’ubunini n’imiterere yayo, none habonetse igisubizo kizanywe na WAP Ltd (Workers Affordable Properties).

Nk’uko byatangarijwe i Kigali n’Umuyobozi  w’Inama y’Ubutegetsi ya WAP Ltd, Eng. Kunu Harmony, aya mahirwe azaniwe Abanyarwanda n’abaturaranda bose bifuz agutunga inzu nzia kandi zitabahenze. Yaklomeje ashimangira ko bagamije kubaka inzu zibasha kunyura buri wese mu cyiciro cy’amikoro yaba arimo.

Umuyobozi Mukuru wa WAP, Eng Harmony asobanurira itangazamakuru iby’izi nyubako

Inzobere mu by’ubwubatsi Eng. Baptiste Nkurunziza yavuzeko aho bazubakja izi nzu zose hapimwe kandi hagasuzumwa neza, hari ubutaka bukomeye budatenguka, ahantu hitaruye hari akayaga keza, kandi zikazaba zubatse mu buryo bwuje ubwisanzure aho nta muturanyi uzabangamira undi, kuko buri wese azaba afite parking n’ibindi bikenewe ku giti cye, n’umuhanda ukazaba ugera ku irembo rya buri wese.

Video y’incamake kuri uyu mushinga

Abazemererwa kugura izi nzu ni abakozi babasha kuzigurirwa n’ama Banki bahemberwamo, bakazihabwa ubundi bakagirana na Banki ubwishyu mu myaka 20, aabdni bemerewe kuzigura ni abafite amikoro yo kuzigura, akishyurira rimwe iyo ashimye, hakaba n’abadafitiye rimwe amikoro yose, bazemererwa kwishyura mu byiciro bitatu.

Eng Nkurunziza yavuze ko izi nzu zikunze cyane na mbere y’uko zirangira kubakwa, kuko nk’I Gahanga ahazubakwa inzu 294 zizatuzwamo abantu 1000, izisaga 85% zamaze kufatwa (Booked) zitaruzura.

Eng. Batiste Nkuruniza asobanura uko izi nzu zizubakwa

Mu ikubitiro inzu za WAP ziatangirira ahantu habiri , i Gahanga no mu Rubirizi, hombi mu Mujyi wa Kigali ariko hitaruye isahinda ry’umujyi nyirizina, kuko ari mu nkengero za Kigali, ahantu harangwa umutuingo mwinshi.

Izi nzu zizuzura zitwaye amafaranga asaga gato miliyari makumyabiri  (20.100.000.000 Frw). Mu kuzigura, ihendutse izaba ifit agaciro ka miliyoni cumi n’esheshatu (16.000.000 Frw), naho ihenze ikazagurishwa miliyoni mirongo ine n’icyenda (49.000.000 Frw)

I Rubirizi ku gasozi kazubakwaho inzu zizacumbikira abantu 3000


Williams

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *