Contrôle Technique na Traffic Police baravugisha benshi menshi

Sangiza abandi

Basomyi ba IREME.net, tugeze ku nkuru ibanziriza iya nyuma mu zo twabateguriye mu cyumweru twahariye ibikorwa bya Polisi y’igihugu, mbere y’uko dukomeza n’icyumweru cy’Ubuziranenge.

Mu nkuru yacu isoza uru rugendo ku biukorw abya Polisi y’igihugu n’uko byakirwa n’abagenerwabikorwa, tuzabagezaho icyo Polisi ivuga ku bitekerezo binyuranye byatanzwe mu nkuru zose twabagejejeho kuri iyi ngingo.

Muri iyi nkuru turavuga ku buryo bamwe babona imikorere ya Traffic Police na Contrôle Technique, n’ibyo bifuza ko byahinduka cyangwa bikavugururwa mu mikorere n’imikoranire.

Traffic Police ifite ibyo ishimirwa

Abanyarwanda batari bake bavishimira ko Traffic Police igenda itera imbere cyane mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda, ikindi bayishimira kikaba uburyo itegurwa n’ikoreshwa ry’ibizami byo gutwara imodoka n’imenyekanisha ry’abatsinze rigenda rirushaho koroshywa, n’igihe byatwaraga kikagabanuka.

Contrôle Technique ifite ibyo ishimirwa

Controle Technique irashimirwa ko ifasha abayigana kumenya amakosa nyayo ibinyabiziga byabo bifite, bityo abajya mu igaraji ntibahendwe n’abakanishi bahimba ibibazo ikinyabiziga gifite bakabaca amafaranga y’umurengera bababeshya ko imodoka isa n’iyarangije garanti (iyacyuye igihe).

Controle Technique  ishimirwa kandi kuba ibipimo ikora n’imodoka igakosorwa bituma abazigendamo bizera umutekano wabo gusumba ko bazigendamo batazi ubuziranenge bw’uko ikinyabiziga gihagaze.

Polisi y’u Rwanda ishimirwa kandi kuba yarongereyue amasaha y’akazi ya Controle Technique, ikaba yakira ibinyabiziga byinshi ku munsi kurusha uko byari bimeze mu mezi ya mbere igitangira. Ikindi Polisi y’u Rwanda ishimirwa ku mikorere ya Controle Techinique ni ukuba ijya iyohereza mu Ntara hirya no hino mu gihugu mu buryo bwimukanwa “Mobile”, bikagabanyiriza imvune n’urugendo ndetse no gutegereza umwanya muremure ku bagombaga kuyisanga i Kigali.

Ihere amaso imikorere ya Controle Technique, uko basuzuma ibinyabiziga

https://www.youtube.com/watch?v=kIlxLob9lkY

Contrôle Technique hari aho inengwa

Mu  bantu banyuranye baganiriye na IREME News, bagaruka ku cyizere gike bafitiye contrôle Tweechnique ku ngingo zimwe na zimwe.

Kimwe muri byo ni ukuba amakamyo akomeza gucika feri kandi aba yarasuzumwe, hakaba abibaza niba koko isuzumwa rya feri z’ayo makamyo rifite ubuziranenge bwizewe ku gipimo gihagije.

Kayijuka, umushoferi w’ikamyo yagize ati :

Rwose sinavuga ko Contrôle Technique ntacyo imaze, ariko icyum cyabo gishobora kuba kidafite ingufu zihagije zo gupia amakamyo. Nk’iyo ntwara imaze gucika feri inshuro enye zose, ngakandagira nkumva yabaye amazi, kandi mba narakoresheje contrôle technique mu gihe gisabwa n’amategeko.

Undi nawe ati :

Kuba umuntu afata feri imodoka igahagarara imaze kugenda izindi metero esheshatu, sinumva ukuntu contrôle technique ibibona nk’ibisanzwe, bakakubwira ngo imodoka yawe nta kibazo ifite

Prossy Mutesi ati :

Bigitangira  Vehicle Inspection yari serious cyane, nta gakosa na kamwe bashoboraga kwemera ko ubagendana. Ariko umenya akazi karayibanye kenshi, isigaye ihushura, mbese hari n’igihe kujyayo byaba bisigaye ari nko kurangiza umuhango ngo bagusinyire ubave imbere »

Jye ntacyo nanenga Controle Technique, ariko nibakosora ikintu cyo kutuzindura mu gicuku tukanirirwa ku murongo, nibashake izindi nzira twajya dukorerwa kare tugataha tugakomeza akazi

Ibinyabiziga bitonze umurongo bitegereje gukorerwa

Speed Governor zizewe bingana iki ? Hari abazita ibicupuri

Hari abibaza kandi aho Contrôle Technique ihurira na twa tugabanyamuvuduko basigaye bashyira mu binyabiziga bitwara abagenzi benshi (Speed Governor), kuko natwo tudashirwa amakenga.

Mu bitekerezo binyuranye twabashije gukusanya,bamwe bati :

Ntabwo nizera ko hari icyo kariya kuma kamaze, kuko nka bis za Ritco tugendano batubwira ko zifite speed Governor, ariko hari aho ifata 80 cyangwa 100, kandi ntiwambeshya ngo mbiyoberwe, kuko nanjye ndi umushoferi 

Hambere najyaga ntega za bisi nini z’inyarwanda zijya Kampala, zanditseho ngo speed Governor ya 60 Km, ariko ni maonesho. Twarengaga za Ntungamo bagafatiraho ivumbi rigatumuka.

Tudasubiyemo igitekerezo cya buri wese wavuze ku kutizwerwa kw’imikorere ya Speed Governor, hari ibigo bitara abagenzi byashyizw emu majwi kurusha ibindi , ku kutizerwa kw’ikoreshwa rya Speed Governor ku binyabiziga byabo. Ibigarukwaho na benshi ni RITCO, RFTC, KBS, Volcano Buses, Trinity Buses, na Bisi z’inyamahanga zikorera mu Rwanda. Amakamyo yambukiranya imipaka nayo, nubwo ategetsw ekuyigira, iyo adapakiye byinshi biyaremerera avugwaho kwiruka birenze ibikwiye.

Jye rereo nubwo bajya bamfata ngo nacomoye akagabanyamuvuduko, nasanze baturenganya, cyane cyane twebwe abatwara Coaster, Police iratubonerana rimwe na rimwe, kuko ahantu hamanuka kariya kuma ntigakora pe! Bazagenzure ahubwo impamvu ahamanuka kadakora, cyangwa bazashake udufite ingufu kurusha utwo bazanya mbere.

Traffic Police ifite aho inengwa

Abashoferi bamwe bijujutira Abapolisi bamwe na bamwe ba Traffic Police bavuga ko babandikira amakosa batakoze.

Bimwe mu bitekerezo byabo :

Ujya kubona umupolisi akakwandikira ko wagenderaga muri 90, kandi nyamara wagiye kumugeraho uri muri 30, yewe n’aho wahagurukiye utigeze urenza 50. Nayobewe niba turiya  twuma bapimisha tutajya twibeshya, cyangwa niba ari bo batubeshya

« Nsanzwe ndi umudamu wigirira ubwoba bwinshi, no mu muhanda ntwara gake cyane. Ariko iyo ngiye mu ntara kenshi banyandikira umuvuduko. Nkeka ko babyuka bakandikamo imibare bashaka, bakaza kuyifatisha abagenzi banyuranye, bose babarega ikosa rimwe n’umuvuduko umwe »

Ariko Polisi iyo ifunga ibinyabiziga byacu ikabinyagiza amapine agaturika bikabora, iba ibona itadukorera ubugome? Niba se itatwitayeho iba ibona idahemukira igihugu basi? Kuki batareka ngo umuntu akore anishyura nibura?

Ibinyabiziga biba byarafunzwe na Police, moto zihora ari zo nyinshi

Niba hari abantu babanye na Police nk’abakeba, ni twebwe abamotari. Araguhagarika akakwibwirira ngo “Nawe urabizi ko ntakuburaho ikosa”, kandi akaribona, ritanahari ararihimba. Mbese nta moto itagira ikosa muri Kigali, n’iyo waba ukiyivana mu ruganda uwo mwanya ugahura nabo, babishatse bakwandikira.

Amajwi twakiriye ni menshi, yose ntitwayashyira hano, twarobanuyemo make adasesereza cyangwa ngo atukane.

3 thoughts on “Contrôle Technique na Traffic Police baravugisha benshi menshi

  • 24th September 2019 at 1:33 pm
    Permalink

    ikintu rero kijya kinshobera ni uburyo ujya kubona ukabona umupolisi yijugunye mu muhanda nk’ingeragere ngo aje kuguhagarika, ntazi niba frein zawe zikora neza, ntazi niba wamubonye, ntazi niba utitereye umutwe, mbese ukagira ngo ariyahura

    Reply
  • 25th September 2019 at 8:14 am
    Permalink

    NDISABIRA NYAKUBAHWA PEREZIDA KAGAME NIWE WENYINE USIGAYE ADUTEGA AMATWI, NADUFASHE ADUKIZE UMUCO MUBI WO KWANGIZA, KUKO KUJYANA IMODOKA AHANTU ZIKAHABORERA ZIKAGWA INGESE, NTIBABYUNGUKIRAMO KANDI N’ABANYARWANDA TUHAHOMBERA TURI BENSHI, N’IMIRYANGO DUTUNZE IKAHASONZERA.

    NYAKUBAHWA PEREZIDA WACU DUFASHE RWOSE POLICE ISHAKE INDI NZIRA YO KUDUHANA ITARI UKUTWANGIRIZA IBINYABIZIGA.

    MURAKOZE CYANE NYAKUBAHWA MUBYEYI

    Reply
  • 27th September 2019 at 7:17 am
    Permalink

    Cyakora Police urayihaye wa mugabo we umva ko bavuga. Ubu kandi nibagukubita agashyi bakongera kugufatira mu nzira bakagutambikana, cyangwa bakabwira bene wabo RURA ikongera igata IREME ku munigo, uzavuga ngo baraguhohoteye

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *