NURC izanye gahunda nshya mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge

Sangiza abandi

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge NURC yashyize ahabona gahunda y’ukwezi k’ubumwe n’ubwiyunge,  gahunda nshya izafasha Abanyarwanda kurushaho kwiyubaka, biyunze kandi bashyize hamwe.

Benshi bibuka Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) iyo yasohoye icyegeranyo ku gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge, cyangwa se igihe yakoze amatangazo avuga ku bikorwa bijyanye n’inshingano zayo. Ubu bwo iyi Komisiyo ifite muri gahunda zayo ibikorwa bizatuma inshingano zayo zigera ku Banyarwanda bose kandio bakabigiramo uruhare.

Nk’uko byatangajwe na Fidèle Ndayisaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, iyi gahunda y’Ukwezi k’Ubumwe n’Ubwiyunge izakomeza kuba ngarukamwaka, hagamijwe kuzirikane ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Fidèle Ndayisaba avugana n’abanyamakuru, kuwa 23/09/2019

Ndayisaba yavuze ko uku kwezi  kuzajya gutangira ku itariki ya 01 Ukwakira , itariki yatoranyijwe kuko ifite amateka yihariye ku Rwanda. Fidele Ndayisaba ati: “Ni itariki yatangirijweho urugamba rwo kubohora u Rwanda, ubu igihugu kikaba gifite imiyoborere myiza kandi kigendera ku mategeko. Ukwezi k’ubumwe n’ubwiyunge kuzatangizwa hose mu gihugu kuri iyo tariki ya 01 Ukwakira, bikazakorerwa mu nteko y’abaturage”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yakomeje avuga ko hari ibikorwa byinshi biteganyijwe mu kwezi k’ubumwe n’ubwiyunge, birimo:

  • Gutanga inyigisho zihariye ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, zizatangirwa mu madini (amakoraniro y’abahuje imyemerere)
  • Gukora ibiganiro bigamije komora ibikomere, gusaba imbabazi no kuzitanga
  • Gusura no kuremera abatishoboye bagizweho ingaruka n’amateka mabi igihugu cyanyuzemo,
  • Gusura no kuganiriza abagororwa muri za Gereza nabo bakaganirizwa ku bumwe n’ubwiyunge

Fidèle Ndayisaba yatangaje ko mu gihugu hose hazatangizwa kandi club y’ubumwe n’ubwiyunge ku rwego rw’akagari.

Uyu mwaka wa 2019, insanganyamatsiko y’Ukwezi k’Ubumwe n’Ubwiyunge ni:  “Imyaka 25 mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge: ubumwe bwacu amahitamo yacu”

NTWALI John Williams

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *