Ishuri ryasenyutse rihitana abana 7, hakomereka absaga 50

Sangiza abandi

I Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya, ishuri reifite aagorofa abiri ryahirimye, abana barindwi bahita bahasiga ubuzima, hakomereka abasaga 50.

Ni impanuka yabaye kuwa mbere tariki ya 23 Nzeli 2019, icyayiteye kikaba kitaramenyekana.

Avugana n’itangazamakuru,  Evanson Kamuri, umuyobozi w’ibitaro by’igihugu “Kenyatta National Hospital” yavuze ko mu nkomere 57 bakiriye, babiri bararembye kuko bafite ibikomere bikabije. Abafite ibikomere bidakanganye, nabo bakaba bakomeje gukurikiranirwa hafi.

Bwana George Magoha Minisitiri w’uburezi muri Kenya, yasuye iri shuri ngo yirebere ibyo iyo mpanuka yasize yangije. Yavuze ko mu izina rya Leta bababajwe n’iyi mpanuka, kandi ko iperereza ryatangiye ngo hamenyekane impamvu yayo. Yanijeje ko mu gihe kitarambiranye, hazubakwa ishuri rya Leta muri ako karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *