Minisitiri w’Intebe yasuye Ese URWIBUTSO ashima ibikorwa bya SINA Gerard

Sangiza abandi

Mu ruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente yagiriye ku ruganda rwa SINA Gerard muri Entreprise URWIBUTSO, yashimye ibihakorerwa anizeza umuyobozi warwo SINA Gerard inkunga ya Leta aho azayikenera.

Hari kuwa kabiri tariki ya 24/09/2019 ubwo Nyakubahwa Minisitiri w’intebe EDOUARD NGIRENTE yasuye SINA GERARD / Ese URWIBUTSO, asura uruganda rukora divayi yo mu mizabibu yitwa AKARUSHO.

JPEG

Uru ni uruganda rumwe muzindi nyinshi za SINA GERARD / Ese URWIBUTSO, aho Nyakubahwa Minisitiri w’intebe yeretswe n’izindi products zikorerwa Nyirangarama muri SINA GERARD / Ese URWIBUTSO.

Nyakubahwa SINA GERARD yavuze ko yashimishijwe cyane no kuba yasuwe na nyakubahwa minisitiri w’intebe avuga ko yaje gusura SINA GERARD / Ese URWIBUTSO agamije gusura ishami rikora divayi ikorwa mu mizabibu, Nyakubahwa SINA GERARD yabwiye Nyakubahwa minisitiri w’intebe ko bahinga imizabibu ivamo divayi kandi ko banabyigisha abana bigisha aho SINA GERARD yashinze ikigo cy’amashuri yise COLLEGE FONDATION SINA GERARD agamije kuzagira abanyamwuga mu buhinzi n’ubworozi ndetse no mu gutunganya ibiribwa kandi yizeye ko azabigeraho cyacyane ko Umukuru w’Igihugu yagabanyije imisoro yishyurwagwa kuma divayi akorerwa mu Rwanda aho divayi yasoraga 70% ubu ikaba izajya isora 35%.

Aha SINA GERARD akomeza avuga ko yizeye ko ibiciri bya divayi bigiye kugabanuka bityo ikaba yagera kubanyarwanda bose. Abajijwe ikintu kimutera gukomeza gukora udushya buri mwaka Nyakubahwa SINA GERARD yasubije ko yubakwa n’inama za Nyakubahwa Perezida wa repubulika ndetse n’imiyoborere myiza n’umutekano urambye biri mu Rwanda bityo nawe bikamutera gutekereza neza.

This image has an empty alt attribute; its file name is YASOBANUYE-1024x643.jpg

Nyakubahwa Minisitiri w’intebe yabwiye SINA GERARD ko aho bazakenera ubufasha bazajya basaba Leta ikabafasha.

Nyakubahwa Minisitiri yashimiye Nyakubahwa SINA GERARD ku kuba akora ibikorwa byiza biteza imbere abaturage ba Rulindo ndetse n’u Rwanda muri rusange amusaba gukomeza ibikorwa byiza akora.

Minisitiri w’intebe akaba yatambagijwe uruganda agenda asobanurirwa imikorere yarwo,nawe agira inama atanga kugirango birusheho kugenda neza.

Abashyitsi beretswe uko uruganda rutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi

Sina Gerard yashimye cyane urugendo rwa Minisitiri w’intebe avuga ko ibi bibongerera akanyabugabo mu mikorere ndetse anashima ko hari imbuto nziza y’imizabibu yemerewe na Minisitiri w’ubuhinzi nawe wari muri uru rugendo.


Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yasize ubutumwa mu gitabo cy’abashyitsi

Muri uru rugendo Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yari kumwe na minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Gerardine Mukeshimana na minisitiri w’ubucuruzi Soraya Hakuziyaremye.

Sina Gerard(Ese Urwibutso) azwi mu Rwanda no mu mahanga mu gutunganya no kongerera agaciro imitobe y’Agashya itunganyijwe mu mbuto za marakuja, inkeri, inanasi, karoti n’imizabibu,hari kandi n’urusenda rw’Akabanga rukunzwe ku isoko ryo mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga,ibi byose bikiyongeraho Akarusho Divayi iva ku mizabibu ndetse n’inzoga iva ku bitoki,Akarabo n’ibisuguti biva mu bijumba no mu ifarini y’ingano, Akaryoshye ni yahurute iva mu mata no mu nkeri, Akanozo ni ifu y’imvange z’ibihingwa binyuranye, Akiwacu nk’indyoshyandyo izwi nka Ketchup, confiture yitwa Akacu ndetse n’amazi yitwa Akandi.

BIMWE MU BIKORWA BYA Entreprise URWIBUTSO ya SINA Gerard

Williams John

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *