Mu njyana ya Kizito, abana b’Abataliyani basabiye u Rwanda

Sangiza abandi

Abana bato b’Abataliyani basubiyemo indirimbo “INUMA” y’umuhanzi w’icyatwa w’Umunyarwanda Kizito Mihigo, indirimbo isabira u Rwanda amahoro, urukundo, ubumwe, ubwiyunge, ubutabera no kuzuzwa ibyiza byose.

Aba bana basubiyemo iyi ndirimbo mu buryo bwegereye cyane hafi 100% ubw’umwimerere w’umuhanzi Kizito, mu majwi (Mélodie), mu muziki (Arrangement) no mu magambo (Lyrics).

Twabajije umuhanzi Kizito Mihigo niba hari uruhare yagize mu gutegura abana cyangwa mu itoranywa ry’iyi ndirimbo, atubwira ko nawe yabimenye byarabaye, abimenyeshejwe n’umwe mu bakurikirana ibikorwa bye (abafana be).

Reba indirimbo INUMA y’umwimerere, y’umuhanzi Kizito Mihigo

Soma amagambo y’indirimbo INUMA, ahanze mu buryo bw’Isengesho


1.    Inuma y’urukundo n’amahoro mu bantu
Inuma yo gusaba imbabazi no kuzitanga
Inuma y’Ubushake bwo kwiyunga,
iyo numa niyo nziza niyo dukeneye
 
Inuma y’umutuzo n’ubutabera
Inuma y’ubuhanga n’ubushishozi
Inuma y’umurava mu murimo udutunze
Iyo numa niyo nziza niyo dukeneye.
 
Wa numa we ngwino..
R/ Wa numa we ngwino twibanire
Wa numa we ngwino mu kirere cy’u Rwanda
Wa numa we ngwino duhamye ukwemera
Wa numa we ngwino uduherekeze
 
2.    Ibaba ryayo rya mbere risa n’amaraso
Ibaba ryayo rya kabiri ni nk’amazi
Umutwe wayo usa n’umukororombya
Iyo numa n’iyo nziza niyo twe twimitse
 
Iguruka iririmba ubudahemuka
Iguruka ibyina kubaho no kubana
Intero yayo n’iy’ubutagoma
Iyo numa niyo nziza niyo twe twimitse
 
3.Mu nzira y’Urukundo igana Imana
Mu nema y’umutuzo igana amahoro
Mu ngabire yo kwicisha bugufi by’ingenzi
Iyo numa niho ikunda gukora icyari.
 
Yisasira imigenzo y’ubudatenguha
Ikiyorosa isengesho ry’ibisingizo
Igoboka abahanzi batakigira inganzo
Iyo numa niyo nziza niyo dukeneye.
 
3.    Hariho abayikunda batazi ko ariyo
Bamara kuyitahura bakemera
Bagasingiza Imana umutware wa Roho,
Iyo numa niyo nziza niyo twe twimitse
 
Bavuga indimi zose mu bihugu ibihumbi
Batanga ubuhamya bashize amanga
Bavugisha ukuri kutagira ikizinga
Iyo numa niyo nziza niyo twe twimitse.
 
4.    Hahirwa umuntu urota kumera nk’inuma
Akifuza kuguruka atanga amahoro
Hahirwa umuntu utuye mu cyari cy’urukundo
Iyo numa niyo nziza niyo dukeneye
 
Jye nzaririmba iteka imbabazi mu bantu,  
Jye nzaririmba iteka impuhwe z’iyaduhanze,
Yarangiza ikamanuka ikaza kudupfira,
Iyo numa niyo nziza niyo jye nimitse.

Ushatse kumenya byinshi kuri Kizito Mihigo wasura:

2 thoughts on “Mu njyana ya Kizito, abana b’Abataliyani basabiye u Rwanda

  • 25th September 2019 at 5:23 am
    Permalink

    Erega Kizito uri umuhanga udasanzwe kurenza uko wowe waba ubitekereza. Nta muntu utakwifuza rwose kuririmba mu nganzo yawe aramutse abishoboye

    Reply
  • 27th September 2019 at 7:06 am
    Permalink

    Dore byiza cyane ahubwo. KLuba inganzo yawe ikabakaba n’imitima y’abanyamahanga batumva Ikinyarwanda, nka za ndirimbo natwe twirirwa dusubiramo kuko zituryoheye, tutazi n’ururimi zaririmbwemo. Courage Kizito

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *