Ingoro y’Umukuru w’Igihugu iruta izindi zose mu karere yuguruwe i Burundi

Sangiza abandi

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Nyakanga (Nzeli) 2019 nibwo hatashywe  ku mugaragaro ingoro y’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi Petero Nkurunziza, iyi ngoro ikaba yariswe “Ntare Rushatsi” yitiriwe Umwami wa Mbere w’u Burundi Ntare Rushatsi Cyambarantama. Amazina arambuye y’uyu Mwami ni Ntare I Kivimira Savuyimba Semunganzashamba Rushatsi Cambarantama

Ingoro ya Prezida w’u Burundi (Mu zindi ndimi Palais Présidentiel/Presidential Palace) ni yo ya mbere mu bwiza, mu bunini, mu gaciro no muri ikoranabuhanga rigezweho, mu karere u Burundi buherereyemo (Afurika y’iBurasirazuba na Afurika y’Ibiyaga Bigari).

Iyi ngoro “Ntare Rushatsi House” yubatswe ku nkunga y’igihugu cy’u Bushinwa. Yuguruwe na Perezida Petero Nkurunziza w’u Burundi ari kumwe na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Burundi.

Kurikira mu majwi no mu mashusho uko igikorwa cyo kugurura ingoro y’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi cyagenze

https://www.youtube.com/watch?v=55XCDUbD4YE

NTWALI John Williams

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *