Sugira Usagambe Rwanda – Kizito & Ngabonziza

Sangiza abandi

Imwe mu ndirimbo nyarwanda imaze imyaka myinshi itaka ubwiza bw’u Rwanda kandi irwifuriza gusugira, kuramba no gusagamba ni SUGIRA USAGAMBE RWANDA yahimbwe na Ngabonziza Augustin mu myaka 40 ishize.

Iyi ndirimbo yasubiwemo bwa mbere na Orchestre IRANGIRA, ubu ikaba yongeye gusubirwamo igashyirwa no mu mashusho na Ngabonziza Augustin afatanyije na Kizito Mihigo.



1.     Sugira usagambe Rwanda nziza
Sugira mugongo mugari uduhetse
Gira amahirwe, gira amajyambere,
Horana umugisha, Kabeho
 
R/ Rwanda nziza, Rwanda rw’Abanyarwanda,
             Rwanda rwatubyaye Rwanda rw’amahoro.
Rwanda rw’ibiyaga, Rwanda rw’ibirunga, gahoreho.
 
2.     Reka ndate imirambi yawe myiza.
 Gihugu gihoramo inka n’abageni.
Reka ndirimbe ubwiza bwawe
Mbubwire amahanga ngira nti:
 
3.     Murage wa Sogokuruza, ramba!
Horaho soko y’ubwiza bwa Afrika
Tuzagukorera, tuzagusingiza
Tubwire amahanga ko uriho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *