Abanyamakuru bakanguriwe kwagura ibikorwa byabo bakiteza imbere

Sangiza abandi

Mu nama y’umunsi umwe yateguwe n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (Media High Council / MHC), abatumiwe  ngo baganirize abayobozi b’ibitangazamakuru uko bagera ku bushobozi bwo guteza imbere ibikorwa byabo, batanze inama zinyuranye  zirimo  no kuba bakwagura ibikorwa byabo, bakarenzaho n’ibindi bibyara inyungu, kandi bitabangamiye umwuga wabo w’itangazamakuru.

Ni mu kiganiro nyunguranabitekerezo cy’umunsi umwe cyateguwe n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (Media High Council / MHC) cyatewe inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ritsura Iterambere (UNDP). Cyahurije hamwe bamwe mu bayobozi b’ibitangazamakuru, intumwa za bimwe mu bigo by’imari n’ama Banki, n’abaturutse muri bimwe mu bigo byubaka ubushobozi.

Iki kiganiro nyunguranabitekerezo cyari kigamije kubaka itangazamakuru rirambye bigizwemo uruhare n’abafatanyabikorwa banyuranye, bagaragariza itangazamakuru andi marembo n’andi mahirwe yabunganira mu mwuga wabo.

Victor Nkindi ufite inararibonye mu mwuga w’itangazamakuru, yagaragaje ko hari izindi nzira zigezweho ribasha gukorwamo kandi rikagera kuri benshi, rikanatunga urikora. Urugero yatanze n’imenyekanishamakuru rikozwe mu buryo bugezweho hifashishijwe telefoni ngendanwa.

Mu bijyanye na gahunda yo kwihangira umurimo, abanyamakuru bongeye kwibutswa ko kwishyira hamwe ari ibigo byinshi bibongerera imbaraga, bityo n’igikorwa rusange bahuriraho kikaba cyashyigikirwa mu buryo bworoshye. Ibi byatanzweho urugero na Denyse Tuyishime waje ahagarariye Ikigega Gifasha Imishinga Mito n’Iciriritse (BDF). Yagaragaje ko hari abakora indi myuga bagiye bishyira hamwe bagaterwa inkunga bagakoramo indi mishinga nk’ubwubatsi cyangwa iyindi, bikababyarira amafaranga abunganira, kandi bakarushaho gutera imbere.

This image has an empty alt attribute; its file name is IMG_20191002_144944-1024x576.jpg
Ubwo Mme Denyse Tuyishime yasobanuraga amahirwe ari mu gukorana na BDF

Mu izina rya RDB, Gilbert Agaba yahamagariye abanyamakuru kwitabira ibikorwa byo gukora Film nziza, bagashaka ibikoresho bigezweho mu kuzikora, bakanihugura mu bumenyi bujyanye nazo, kuko uretse no kuba byabinjiriza amafaranga menshi bikaninjiriza igihugu akayabo bikorewe ino, ngo byanafasha abanyamakuru kurushaho kunoza ireme ry’amashusho n’ubunyamwuga bakorana imbarankuru (documentaires) zabo.

Abanyamabanki nabo bagaragaje imikoranire yabo n’abakeneye gufata inguzanyo zo kwiteza imbere. Mutoni Rosette wa KCB, atabiciye ku ruhande yavuze ko Banki nk’ibigo by’ubucuruzi, icyo bareba ni umushinga wunguka, bityo ko n’abanyamakuru badahejwe. Mutoni yasobanuye ko iyo bamaze kwiga ibyawo, bagasesengura ingorane n’amahirwe biwurimo bashobora kuwutera inkuga cyangwa ntibabikore. Ariko iyo babona uzunguka, nta kibabuza gutanga inguzanyo.

Mu bitekerezo binyuranye byatanzwe n’abanyamakuru, bagarutse ku kuba bifuza iterambere ry’umwuga wabo batagombye kuwusohokamo, cyangwa ngo bawubangikanye na byinshi bidafitanye isano nawo.

INAMA NKURU Y’ITANGAZAMAKURU IBIVUGAHO IKI?

Kuri iyi ngingo twifuje kumenya icyo Inama Nkuru y’Itangazamakuru ibivugaho, tubibaza Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, Peacemaker Mbungiramihigo.

IREME NEWS: Muvuga iki ku kuba hari abafatanyabikorwa bagira abanyamakuru inama yo gukora ibindi byinjiza amafaranga bitari itangazamakuru?

MBUNGIRAMIHIGO: Iterambere ry’itangazamakuru ntibyoroshye ko rigerwaho mu gihe abakora itangazamakuru bumva ko bakwiye kugarukira ku gukora inkuru, amafaranga atuma ribasha kubaho aturuka mu kwamamaza n’amatangazo gusa cyangwa inkunga.

Abanyamakuru bakwiye gutangira gutekereza ku mishinga itandukanye irimo gucuruza serivisi zifitanye isano n’itangazamakuru bashobora gukora, yagira uruhare mu gutuma ibitangazamakuru byabo bibona ahandi bikura ubushobozi butuma bikomeza kubaho no gutera imbere.

 Bakwiye kandi kubyaza umusaruro kuba bakorera guha itangazamakuru ubwisanzure kandi gikomeje kwihuta mu iterambere.

IREME NEWS: Ko amabanki avuga ko imishinga y’itangazamakuru idatanga icyizere cyo kunguka,  ntibyafatwa nko guca intege abakora uyu mwuga?

MBUNGIRAMIHIGO: Banki ntizivuga ko imishinga y’itangazamakuru idatanga icyizere, ahubwo zishishikariza abanyamakuru gutekereza mu buryo bwagutse bakazana udushya dutandukanye n’utw’abandi nyuma yo kwiga isoko neza no kumenya ibikenewe koko.

Ikindi abanyamakuru bashishikarizwa kwishyira hamwe (synergy), kandi kimwe n’indi mishinga iri mu bindi byiciro, nta cyatuma imishinga irebana n’itangazamakuru cyangwa yakozwe n’abanyamakuru idahabwa inguzanyo mu gihe byaba bigaragara ko yujuje ibisabwa.

WILLIAMS

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *