Polisi yemeje iby’igitero cyagabwe mu Rwanda

Sangiza abandi

Nyuma y’amasaha hakomeje gucicikana amakuru ko abantu bitwaje intwaro bataramenyekana baraye bateye mu Ntara y’Amajyarugugu bakica abantu bakanakomeretsa abandi, Polisi y’u Rwanda imaze kwemeza ayo makuru.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahabona n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Jean Bosco Kabera, icyo gitero cyabaye mu ijoro ryakeye ryo kuwa 04 rishyira uwa 05 Ukwakira 2019, mu Murenge wa Kinigi Akarere ka Musanze.

Polisi y’igihugu irahamya ko abateye bari bitwaje intwaro gakondo, ariko mu baturage bapfuye hakaba harimo n’abarashwe.

Ntacyo Polisi y’Igihugu yigeze itangaza ku bijyanye n’aho abateye baje baturuka n’aho barengeye, bamwe mu baturage bakavuga ko abateye bamanukiye muri Pariki y’Ibirunga.

Magingo aya, ntiharamenyekana umubare w’abagabye igitero, ntiharanamenyekana icyabagenzaga.

Amakuru BBC yahabwe n’abatuye ahagabwe ibitero ni uko byagabwe mu Murenge wa Musanze Akagari ka Kabazungu no mu Murenge wa Kinigi Akagari ka Kaguhu.

Abaturage baratangaza ko hari kugaragaraa basirikare benshi mu bnikorwa byo guhiga abateye. Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda RDF ntacyo buratangaza kuri iki gitero.



One thought on “Polisi yemeje iby’igitero cyagabwe mu Rwanda

  • 5th October 2019 at 7:33 pm
    Permalink

    Birababaje cyane,ba rukarabankaba baracyahari! Muhaguruke mube maso,twabuze aba batagatifu binzirakarengane.Ariko biraterwa niki? icyo nzicyo nuko ibihano bidakarishye kubantu nkabangaba bica abantu, baba arabaturutse hanze yigihugu cyangwa abari mugihugu . Nigute Leta ifata abantu bishe abantu babigambiriye ikabafunga barya bananywa kugeza nubwo abantu basigaye bifuza kwibera muri gereza?kuki batabicira imbere yabantu ngo babe urugero rwabandi?niba aricyo mwahisemo nanjye banyitege nanjye muzamfuge icyonzi cyo sinzica umwe guca.Ntabwo twakomeza kwihanganira utwo duhano twanyu tudafatitse abantu bahora bapfa.birarambiranye biteye nagahinda.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *