Icyo Pastor Greeg Schoof yafatiwe cyamenyekanye

Sangiza abandi

Umushoramari w’umunyamerika Pastor Greeg Schoof watawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda, byarangiye ashyikirijwe RIB atangira guhatwa ibibazo. Abanyamakuru bari bafatanywe na we barekuwe nyuma y’igihe gito.

IREME News twabajije Umuvugizi wa Polisi icyo Pastor Greeg yafatiwe atubwira ko byakozwe mu gusigasira ituze n’umutekano bya rubanda (Public order). BBC yo yabwiwe ko yafashwe kubwo gutegura inama itemewe n’amategeko.

Abanyamakuru babiri bari batawe muri yombi, baje kurekurwa y’igihe gito bagejejwe kuri RIB.

Greeg Schoof yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2003 nk’umuvugabutumwa, nyuma aza gutangiza Radio Amazing Grace. Iyi Radio yafunzwe na RURA mu mwaka ushize wa 2016.

Kugeza i saa munani z’amanywa Pastor Greeg Schoof yari akibazwa na RIB, nk’uko twabitangarijwe n’Umuvugizi w’uru rwego, Supt Mbabazi Modeste.

IBYO PASTOR GREEG SCHOOF YAMENYESHEJE ITANGAZAMAKURU

Mu itangazo yahaye abanyamakuru yagaragaje akarengane yakorewe na RMC, RURA, na Tony Kulamba.

Pastor Greeg Schoof yagaragaje ko agiye i Kampala adashoje imanza zafite mu Rwanda, kubera ko Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka rutamwemereye kuvugurura uburenganzira bwe bwo kuba mu Rwanda (Visa). Avuga ko bakomeje kujuririra icyemezo cy’urukiko ku kirego batsinzwe mu bujurire mu kwezi kwa Gicurasi. Anavuga ko yari afite urubanza na RMC yita ababeshyi, mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo uyu mwaka.

Soma hano inkuru irambuye twabagejejeho agifatwa :

.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *