Mukabunani arasaba ko ishami ry’Ubuforomo ryasubizwaho

Sangiza abandi

Mukabunani Christine uyoboye Ishyaka PS Imberauri , uruhande rwemewe n’amategeko mu Rwanda, aratangaza ko ubuzima bufite ibibazo byinshi byo gukemura, kandi ntibitangirire mu gikorwa cy’ubuvuzi gusa, ahubwo bigatangira gutegurwa hakiri kare, mu mashuri yisumbuye.

Ibi Mukabunani yabitangaje mu muhango wo kumurika ku mugaragaro inzu ikorerwamo n’ishyaka PS Imberakuri nk’icyicaro gikuru, inyubako yuzuye i Masaka mu Karere ka Kicukiro Umujyi wa Kigali, hafi y’i Kabuga

Inzu yatashywe nk’ibiro bikuru by’Ishyaka PS Imberakuri

Iki gikorwa kandi cyahuriranye no kuzuza inzego mu buyobozi bw’ishyaka, imyanya itari ifite abantu itorerwa abayijyamo, ku buryo ubu inzego zose zihagarariwe.

Abajijwe n’itangazamakuru icyo abona kigomba gushyirwamo imbaraga mu byo iri shyaka ryagarukagaho ryiyamamariza ubudepite, Mme Mukabunani yavuze ko ikibazo cy’ubuvuzi gihangayikishije abanyarwanda, asaba ko Mutuel yagira ubushobozi bwo kuvura indwara nyinshi cyangwa se zose, kandi hakaba n’amafarumasi akorana na yo, kugira ngo wa muti umurwayi yandikiwe nawubura kwa muganga abashe kuwigurira muri Farumasi kandi adahenzwe.

Mukabunani Christine yavuze kandi ko kuba abana barahoze biga ubuvuzi bahereye kare , bakiri mu mashuri yisumbuye, byabateguraga kuzita ku buzima bw’Abanyarwanda hakiri kare, kandi bagakurana ubunararibonye.

Mme Mukabunani atangaza ko iri shami riramutse rigarutseho ryakemura byinshi muri serivisi z’ubuzima, rikanagabanya ikibazo cy’abafasha b’abavuzi bakiri bake mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *