Umunyamerika Greeg Schoof atawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda

Sangiza abandi

Isaa yine za mu gitondo nibwo Umushoramari w’Umunyamerika Pasteri Greeg Schoof, umuyobozi wa Radio Amazing Grace (Radio Ubuntu butangaje), yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano z’u Rwanda, yambikwa amapingu na Polisi. Hari na bamwe mu banyamakuru batawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, bazira gufata amafoto.

Umushoramari Greeg Schoof amaze igihe aburana na Leta y’u Rwanda ayirega gufunga Radio ye Amazing Grace ku maherere. Iyi Radio yafunzwe ubwo yatambutsaga ikiganiro cy’ivugabutumwa cyafashwe na bamwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bw’umugore (Feminists) nko kubapfobya.

Ubwo Pastor Greeg yatabwaga muri yombi. Polisi yakumiraga abanyamakuru ngo badafotora (Photo: BBC)

Mu butumire Pastor Greeg yahaye abanyamakuru,yabateguje ko azababwira ku ifungwa rya Radio Amazing Grace, uko ibyo mu nkiko n’urubanza rwe byagenze, bakamubaza ibibazo ubundi akabasezeraho.

Mu gihe ikiganiro cye cyagombaga gutangira isa yine, ni nabwo yashyikirijwe na RIB urwandiko rumusaba kwitaba kuri iyo saha, akagira ibyo abazwa.

Pastor Schoof yerekana ko RIB imusabye kwitaba

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru yatanze vuba na bwangu ubwo yatabwaga muri yombi, riragaragaza ko yagabweho igitero n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura RMC, Urwego rw’igihugu rushinzwe imirimo Ngirakamaro RURA, akanavugamo ko ACP Tony Kulamba yamubujije gukandagiza ikirenge ahari umutungo we mu gihe cy’amezi atatu.

Ejo ku cyumweru tariki ya 06 Ukwakira 2019, nibwo Pastor Greeg Schoof yasezeye ku bo basengera hamwe muri Baptist Corner Church ababwira ko agiye gukorera mu gihugu cya Uganda (Kisoro hafi y’u Rwanda) kuko ngo mu Rwanda hatamushobokeye, kandi atazibagirwa ko yaharenganiye.

Abanyamakuru batawe muri yombi ni Thomas Banganiriho na Jean Aimé Desiré Izabayo, bazira ko bafataga amafoto ya Polisi na RIB bata muri yombi Umushoramari Pastor Greeg Schoof.

Police y’igihugu na RIB ntacyo baratangaza kuri iki kibazo

NTWALI John Williams

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *