Abanyamakuru baribaza niba koko RIB igira Umuvugizi

Sangiza abandi

Ejo hashize tariki ya 07/10/2019 ubwo Umushoramari w’Umunyamerika akaba n’umuvugabutumwa Pastor Schoof Gregg yatabwaga muri yombi na Polisi y’u Rwanda ifatanyije na RIB, ariko RIB igakomeza kwimana amakuru n’uwo bagize icyo babwira bakamurangira gushakira uri twitter, byateye bamwe mu banyamakuru kongera kwibaza niba koko RIB igira umuvugizi.

Iki kibazo nticyatangiye kwibazwa gusa kubera ikibazo cya Schoof Gregg, cyakora kuba RIB yarimanye amakuru y’itabwa muri yombi rye, kugeza n’aho yirukaniwe mu Rwanda itemera kugira icyo itangaza gisobanutse, abanyamakuru bagombye kwiyambaza umuvugizi wa Polisi wabahaye amakuru, naho ibyo kwirukanwa kwe mu gihugu, abenshi mu banyamakuru b’Abanyarwanda babimenyeye mu bitangazamakuru byo hanze.

Iyi mikorere y’Umuvugizi w’urwegorukomeye nka ruriya ikomeje kwinubirwa n’abanyamakuru barukeneraho amakuru yatumye twegera bamwe mu bakorera ibigo b’itangazamkuru bitandukanye hano i Kigali, badutangariza ibi bikurikira.

Nkeneye kubanza kumenya aho nakura statut ya RIB ngo menye niba koko igira Umuvugizi, cyangwa niba ari twe banyamakuru twibeshya kuri Modeste tukamwita Umuvugizi, kandi wenda ari umuntu wari waratugiriye impuhwe zo kuduha amakuru  atabitegetswe, none akaba yaraturambiwe

Uriya mugabo ashobora kuba yaba mwiza kuri front (ku rugamba), cyangwa se akaba umugenzacyaha mwiza ariko cyane cyane umushinjabyaha kuko arabishoboye, ariko he’s not a good communicator (si umuhererekanyamakuru mwiza)

Njyewe nibaza niba ikibazo ari umuvugizi wa RIB wihaye uburenganira bwo kutuvuna kariya kageni, cyangwa se niba ari amabwiriza yahawe n’abayobozi be, cyangwa se bikaba n’amategeko yavuye ibukuru. Ni yo mpamvu ntamurenganya.

Uriya mugabo yari akwiye gusubizwa mu gisirikare, kandi nabwo agakora ibidafite aho bihuriye na Public Relations.

Twakiriye ibitekerezo byinshi by’abanyamakuru, dutambukije bike, kandi bimwe mu birimo kwerura cyane cyangwa se ibirimo gushira isoni ntitubibagejejeho. Mu banyamakuru 22 twabajije, umwe ni we wenyine wavuze ko nta gihombo afite ku kuba RIB ivugirwa na Supt Modeste Mbabazi, ariko uyu wadusubije atya, akaba asanzwe akora amakuru y’imikino, aho RIB idakunze kugaragara mu bijyanye n’amakuru.

Mu bemeye kuganiriza IREME NEWS kuri iyi ngingo, harimo bane beruye ko badateze kongera guhamagara Mbabazi Modeste bagira ibyo bamubaza ku makuru agomba gutangwa na RIB, kuko ngo basanga ari nko guta umwanya. Umwe avuga ko atazongera kugira inkuru akora ituma ahura na RIB ngo ayisabe amakuru, batatu bo bakavuga ko bazajya bihamagarira Umuyobozi Mukuru wa RIB Colonel Ruhunga Jeannot, yakwemera kubaha amakuru bagatangaza ayo, atayabaha bakaruca bakarumira.

Hagati: Umuyobozi wa RIB Col Ruhunga Jeannot, iburyo:Umuyobozi Wungirije wa RIB : Kalihangabo Isabelle, Ibumoso: Umuvugizi wa RIB Mbabazi Modeste

Turi kubategurira ikiganiro kirambuye tuzagirana n’Umuyobozi wa RIB Col Jeannot Ruhunga kuri iki kibazo kibangamiye itangazamakuru n’Abanyarwanda muri rusange baba baritegerejeho amakuru ryabavaniye aho batibariza. Niyemera kutuganirira, tuzabibagezaho mu gice cya kabiri cy’iyi nkuru.

NTWALI John Williams

Inkuru bifitanye isano:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *