Ingabire Victoire ahakana uruhare rwa FDU mu bitero by’i Musanze

Sangiza abandi

Nyuma y’iminsi ine hagabwe ibitero mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda mu mirenge itatu y’Akarere ka Musanze, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahamagaje Madamu Victoire Umuhoza Ingabire ngo asobanure aho ahuriye n’ibyo bitero.

Avugana na BBC, Ingabire Victore Umuhoza Perezida w’Ishyaka FDU Inkingi, yasobanuye neza ko nta ruhare na ruto afite muri ibyo bitero, kandi anashimangira ko n’Ishyaka ayoboye FDU Inkingi nta na hamwe rihuriye n’ibi bitero.

Mu butumwa yashyize ahabona umunsi ibyo bitero byagabwaga, Perezida wa FDU Inkingi, Ingabire Victoire yakomeje ababuze ababo, anamagana buri wese ufite uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi.

Mu magambo ye, Victoire Umuhoza aragira ati : ” Ndagira ngo mbwire Abanywarwanda bose ko FDU Inkingi nanjye ubwanjye nta ruhare na rumwe, na ruto dufite mu bwicanyi bwabereye muri Kinigi. N’ikimenyimenyi bukimara kuba, namaganye abo bicanyi, mbabwira ko udashobora kuvuga ngo ukunda igihugu ngo hanyuma wice abaturage b’igihugu. Ntabwo washobora gutanga igisobanuro cyangwa impamvu n’imwe yatuma uvutsa Umunyarwanda uburenganzira ngo hanyuma uvuge ngo urimo uraharanira uburenganzira bwe”

Ingabire Victore Umuhoza yongeyeho ko ibibazo byo mu Rwanda ari ibibazo bya politiki bizarangira mu nzira za poolitiki, aho kuba iz’urugamba n’amasasu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *