“Iposita ntaho yagiye,irahari kandi izahoraho”

Sangiza abandi

Mu gihe Serivisi y’Iposita mu Rwanda yizihiza umunsi Mpuzamahanga w’iposta kuri uyu wa 09 Ukwakira 2019,Umuyobozi Mukuru w’Iposita mu Rwanda Bwana Kayitare Celestin yibukije ko Iposita ntaho yagiye, ko igikora kandi cyane, ndetse ikazahora ikora, kuko nta gihe itazakenerwa.

Ibi yabitangaje uyu munsi ubwo ku Isi hose hizihizwa isabukuru y’imyaka 145 Iposta imaze bayeho,mu Rwanda ho hakaba hashize imyaka 56 ihageze. Yatangijwe n’ibihugu 22 mu mwaka w’1874, ariko ubu ikorera mu bihugu 192.

Icyicaro gikuru cy’Iposita mu Rwanda

Kayitare Celestin Umuyobozi w’Iposta ku rwego rw’igihugu yibukije ko mu bihe byo ha mbere iposta yakoraga byose mu bijyanye no guhererekanya uibutumwa bushyikirizwa nyirabwo, abantu bakaba baragize n’ibihe byo kohererezanya amafaranga hakoreshejwe iposta. Muri iki gihe, Iposta yakoraga nka Banki kuri uri rtwego.

Iposta yahuje abantu benshi, ihuza imiryango myinshi, ariko ngo nubwo ikoranabuhanga ryateye imbere ntiyigeze izimira cyangwa ngo ihagarare. Kayitare agaragaza ko kuba Iposta ari kimwe mu bigo biha Leta umusoro munini cyane, ari ikimenyetso gikomeye cyo kuba bungukla.

Ku rwego rw’Isi , insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragaruka ku kwitekerezaho kw’iposta ngo barebe niba koko batanga serivisi zikwiye kandi zinoze ziha agaciro ibyifuzo by’abakilliya, Iposta ikanarushaho gutera imbere mu nzego zose.

Abayobozi b’Iposita mu Rwanda mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa 09/10/2019

Iposta ifasha abantu mu kubagezaho ubutumwa bwabo, bikagira umumaro wo kongera umubano n’ubusabane mu bantu. Kugeza ubu, abasaga miliyari imwe n’igice mu batuye Isi bakoresha serivisi z’iposta.

Kayitare Celestin yagize ati: “Iposita yabayeho,iriho ntaho yagiye, kandi izahoraho.” Yavuze ko mu bihe biri imbere batangira gukora serivisi zifatiye ku ikoranabuhanga, bikazihutisha serivisi zabo, klandi bakarushaho kugera kuri benshi.

Zimwe mu modoka zikoreshwa n’Iposita mu Rwanda, zikanyarukana ubutumwa

John Williams Ntwali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *