NDP-RWANDA yamaganye ubwicanyi bwabereye Musanze na Kinigi

Sangiza abandi

ITANGAZO   RIGENEWE  ABANYARWANDA N’ABANYAMAKURU  No 001/10/2019

Umutwe wa  politiki NDP-RWANDA (National Democratic Party Of Rwanda) mu izina ry’abawugize ubabajwe n’ibikorwa bya kinyamanswa byakozwe n’abagizi ba nabi batifuriza abaturarwanda ibyiza, aho bishe inzirakarengane z’abasivili mu buryo bubi bwa kinyamanswa  mu ijoro ryo kuwa 4 ukwakira 2019 mu murenge wa Musanze n’uwa Kinigi.

Mur’iki gihe tugezemo, bikaba bibabaje ko hakiri abanyepolitiki bacyumva ko kugira babone  ubutegetsi cyangwa imyanya y’ubuyobozi ari ukumena amaraso y’abanyarwanda no kubabuza amahoro cyangwa y’abaturage b’ibihugu byabo.

NDP-RWANDA irasaba abanyarwanda bose n’isi yose kwamagana ibikorwa by’ubwicanyi nka biriya, ko politiki nziza ari ikozwe muri Demokarasi, Amahoro n’Umutekano kandi yisunze amategeko; irengera abaturage, aho kubavutsa ubuzima bwabo, gusahura no gusenya ibyo bagezeho cyangwa gusenya iterambere igihugu kigezeho ; haba mu gihugu cyacu no mu bihugu duturanye, kandi ko abaturage n’abayobozi bafatanyiriza hamwe kurwanya ibikorwa nk’ibyo bihungabanya umutekano w’abaturage cyangwa uw’ibihugu baturanye. Dushimiye inzego z’umutekano niz’ubuyobozi zatabaye zikanahumuriza abaturage n’ubumwe n’ubufatanye byaranze abahatuye.

Tuboneyeho gusaba abanyarwanda cyane cyane urubyiruko gushishoza bakayoboka ibikorwa bibafitiye akamaro bigamije iterambere ryabo, bibubaka kandi byubaka igihugu cyacu,tubizeza ubufatanye n’ubuvugizi bwisunze amategeko aho bukenewe. Kandi tubasaba kwirinda ababashora mu bikorwa bigayitse bibasubiza inyuma nka biriya.    Mugire amahoro

Bikorewe I Kigali tariki ya 8 ukwakira 2019

Augustin Niyitegeka Perezida wa NDP-Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *