Maj Mudathiru afite impungenge ko azagerekerwa

Sangiza abandi

Major Mudathiru wiyemerera ko ari umurwanyi wa P5 wahoze mu Gisirikare cy’u Rwanda, kuri uyu wa mbere yagaragarije Urukiko rwa Gisirikare i Kigali impungenge afite zo kuba yazagerekerwa ibyaha byo gukorana n’abantu atazi atigeze anamenya, asaba akomeje ko bazabimurinda.

Ubwo 25 bagize iri tsinda (Ubushijacyaha bwa Gisirikare bwita irya P5 ubundi bukaryita irya RNC), bagezwaga imbere y’Urukio rwa Gisirikare uyu munsi, impinduka za mbere zagaragaye ni uko noneho bambitswe imyenda mishya yo mu ibara ry’icyatsi, ubusanzwe iranga imfungwa za Gisirikare.

Abakurikiranyweho gukorana na P5

Bari biteguye kuburana, ariko urubanza nyirizina ntirwatangira mu gihe ubushinjacyaha busaba ko ruhuzwa n’urw’abandi batanu buvuga ko ari abasirikare bafatiwe ku rugamba.

Major Habib Mudathiru yasabye ijambo, avuga ko abo bandi bagiye guhurizwa mu rubanza rumwe na we atabazi. Mu ijwi riranguruye yagize ati : “Ntimpuzampekeshe uwo ntigeze mbyara”, bisobanuye ko atifuza gushyirwaho ibyaha by’udafite aho ahuriye na we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *