Amazina atatu mu yatanzwe na Kagame niyo ayoboye Sena y’u Rwanda

Sangiza abandi

Abasenateri bane bagenwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ngo binjire muri Sena batanyuze mu ipiganwa ry’amatora, batatu muri bo nibo bagizwe abayobozi bayo.

Bidatunguranye, Dr Augustin Iyamuremye yatorewe kuyobora Sena y’u Rwanda, mu gihe hari hashize iminsi bihwihwiswa ko ari we uzayiyobora. Ibi bikaba byaratangiye kuvugwa Perezida Kagame agitangaza izina rye mu basenateri bane yagennye.

Batatu kuri Bane batanzwe na Kgame ni bo batorewe kuyobora Sena

Si ubwa mbere bibaye

Imwe mu mpamvu zatumye hari ababibona batyo, ni uko atari ubwa mbere bibaye ku muntu utorerwa uriya mwanya wo kuyobora Sena. 

Dr Augustin Iyamuremye winjijwe muri Sena na Perezida Kagame ni we Perezida Mushya wa Sena, asimbuye Makuza Bernard wayiyoboraga, nawe akaba yarinjijwe muri Sena na Perezida wa Repubulika, nawe akaba yarasimbuye kuri uyu mwanya Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene nawe winjijwe muri Sena na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Bamwe mu bakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda ntibakunze ko amazina yabo ajya ahabon, iyo bavuze ku ngingo zafatwa nko kunenga ubutegetsi. Umwe muri bo yatangarike IREME NEWS ko uk abibona, byose biba byarateguwe.

Yagize ati: “Umusaza aricara agategura Komite yifuza, ubundi agasohora urutonde iriho, Inteko itora ikazamenya iryo renga”

Undi nawe ati: “Ikigaragara cyo Perezida Kagame atanga ubwisanzure busesuye mu itorwa ry’Abasenateri mu gihugu hose no mu nzego zose batorerwamo. Ariko iyo bigeze kuri Perezida wa Sena ufite ububasha bwegereye ubwe, ntiyakwemera kuvangirwa n’uwo badahuje umurongo, aranoma (nommination) inteko ikibwiriza icyo gukora”

Nubwo ibitekerezo by’aba babiri bitaba ukuri ijana ku ijana (nk’uko bishobora no kuba ari ukuri), bimaze kumenyerwa ko Perezida ahinduranya bamwe akabakura mu myanya abantu bakibeshya ko bakuweho icyizere cyangwa bamanuwe mu nshingano, ariko bidashyize kera hakamenyekana imyanya bahawe isumbye iyo bari basanganywe.

Dr Vincent Biruta, niwe wabaye Perezida wa mbere wa Sena y’u Rwanda, umwanya yahawe nyuma yo kuva kuwo kuba Perezida w’Inteko shinga Amategeko.

NTWALI John Williams

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *