Magufuli yahinyuje abavuga ko arwaye arembye

Sangiza abandi

Mu gihe muri Tanzania no mu bihugu bituranyi byayo hari hakomeje gucicikana amakuru amaze iminsi itatu avuga ko Perezida Dr John Pombe Magufuli yarwaye akaremba, akajya kwivuriza i Burayi, uyu munsi yagaragaye mu ruhame nk’ikimenyetso gihinyuza Abavuga batyo.

 Amakuru yahwihwiswaga yavugaga ko Perezida Magufuli uyobora Tanzania yafashwe mu buryo butunguranye ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cye, akarabirana agatabarwa n’indege ya gisirikare, ariko bagasanga ubuzima bwe bugeze aharenga bikaba ngombwa ko ajya kwivuriza mu bitaro bikomeye mu gihugu cy’u Budage.

Aya makuru ariko yaje akurikira ko yaherukaga kugaragara kuwa gatatu tariki ya 16/10/2019, i Mtwara mu majyepfo ya Tanzania.

Dr Magufuli arahiza abayobozi bahya kuwa 20/10/2019

Ubwo yagaragaraga kuri iki cyumweru, Perezida John Pombe Magufuli yarahizaga abayobozi bashya bari bashyizwe mu myanya. Yagaragaye akomeye nk’udafite ikibazo cy’ubuzima.

Afata ijambo, yavuze gusa ibijyanye n’igikorwa cy’irahira ry’abayobozi n’inshingano zabo, nta na kimwe yigeze avuga ku mpuha zavuzwe ku buzima bwe.

John Williams NTWALI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *