Ntitwageze mu Nteko ngo duhagarike ubuvugizi – DGPR

Sangiza abandi

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryatangaje ko ritahagaritse ibikorwa by’ubuvugizi nyuma yo kugera mu nteko ishinga amategeko rifitemo abadepite babiri.

Ibi byatangajwe na Dr Frank Habieza nyuma y’aho hari bamwe bakomeje guhwihwisa ko iri shyaka ryaba ryarabonye imyanya mu buyobozi rikaruca rikarumira. Uyu muyobozi yavuze ko ahubwo ishyaka DGPR ryishimira cyane ko ibyo ryagiye rikorera ubuvugizi bimwe byagezweho ibindi nabyo bikaba bigaragaza ibimenyetso byo kuzakemuka.

Depite Ntezimana Jean Claude Umunyamabanga Mukuru wa DGPR, agaragaraza ibyo Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda ryishimira ko ryakoreye ubuvugizi bikagerwaho, yagarutse ku mibereho myiza ya mwalimu n’umusirikare, avuga ko n’ubwo umushahara wongeweho makeya, ati “Ariko nibura nayo yarabonetse”. Yongeyeho ko n’abapolisi n’abasirikare batangiye kubakirwa hamwe na hamwe.

Depite Habineza Frank yakomeje agaragaza ko mu gihe batangaga icyifuzo cyo kuba mu mfungwa n’abagororwa abantu bageze mu zabukuru bajya bafungurwa bakarangiriza ibihano hanze, ati: “ ubu byatangiye gukorwa, imfungwa nyinshi zikuze ziri gufungurwa, ndetse n’abakoze ibindi byaha bidakanganye bagenda bahabwa imbabazi.”

Ishyaka DGPR ryagarutse kuri gahunda y’icyogajuru ryajyaga rivuga abantu bakabifata nk’urwenya cyangwa se ibidashoboka, ngo ariko ubu u Rwanda rikaba rwaracyohereje mu kirere, umusaruro wacyo ukazatangira kuboneka bidatinze.

Mu mahugurwa basobanuriwe byinshi

Ikibazo kikiri inzitizi cyavuzweho ni ikijyanye n’ubutaka, ariko nabwo hakaba haramaze gutegurwa umushinga w’itegeko uzagira byinshi uhindura, umuturage akahungukira.

Ikiganiro cyo kuwa 18/10/2019 cyahuriranye kandi no guhugura abayobozi b’ishyaka hirya no hino mu gihugu ku mihindagurikire y’ibihe no kwita ku bidukikije.

Williams  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *