Ubuvugizi bwa Mbabazi bwimakazaga impuha ku mikorere ya RIB

Sangiza abandi

Nyuma y’igihe kirekire Urwego rw’igihugu Rw’Ubugenzacyaha RIB rubanye nabi bihagije n’itangazamakuru, rurashyize rubonye Umuvugizi Mushya Umuhoza usimbuye Mbabazi. Kwimana amakuru kwa Mbabazi kwahaga icyuho impuha nyinshi ku bikorwa bya RIB

Mu nkuru twabagejejeho kuwa 08/10/2019 igira iti Abanyamakuru baribaza niba koko RIB igira umuvugizi, twagarutse ku byatangajwe na bamwe mu bakora itangazamakuru binubira kuabona amakuru bakeneye yagatanzwe na RIB, hakaba n’abari barafashe icyemezo cyo kutazagira icyo bongera kubaza Mbabazi Modetse.

Inkuru yihuse cyane mu itangazamakuru, bamwe bamwe bakanatebya bavuga ko weekend itangiye neza, ni iy’isumburwa rya Supt Mbabazi Modeste ku buvugizi bwa RIB, nkubo byagaragaye mu itangazo ryashyizwe ahabona n’uru rwego, rubinyujije kuri Twitter.

Umuhoza Marie Michelle, Umuvugizi Mushya wa RIB

Umuhoza Marie Michelle usimbuye Mbabazi Modeste, yahoze akora muri CID, nyuma yimurirwa muri RIB. Inama y’Abamnisitiri yateranye kuwa 19 Ugushyingo 2018 yamugize “Investigation Analyst” muri uru rwego, umwanya yari amazeho umwaka umwe. Naho kuva kuwa 25 Ukwakira 2019, akaba yagizwe umuvugizi warwo.

SEN. SUPT MBABAZI MODESTE ASIGIYE ITANGAZAMAKURU URUHE RWIBUTSO?

Mbabazi Modeste umujyampaka w’umuhanga

Mbabazi azwi n’abanyamakuru nk’umuhanga mu kujya impaka zibyara izindi, aho yabazwaga ikibazo cyagasubijwe mu gice cy’umunota, agahindukirana umunyamakauru akaba ari we umuhata ibibazo, akanamugisha impaka zashoboraga no gufata iminota myinshi, nabwo zikarangira nta gisubizo atanze.

Kwimana amakuru ashyizeho umwete

Kwimana amakuru kwa Mbabazi Mdeste si ukwa none, ni nako byamye biri akiri Umuvugizi wa Police mu Mujyi wa Kigali, amahirwe abanyamakuru bagiraga ni uko muri iyo minsi yayabimaga bakayahabwa n’Umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’igihugu warushije bose gukorana neza n’Itangazamakuru, Theos Badege.

Mbabazi Modeste ni umuhanga wo kuryama ku makuru akayatsimbararaho, akayimana neza neza, yagupfa agasoni akakohereza kui Twitter itarimo igisubizo ku kibazo wari ukeneye ku rwego avugira. Kwimana amakuru nkenerwa, bitera abanyamakuru n’abayahabwa kwibaza byinshi:

  • Kuki amakuru adatangwa?
  • Kuki byagizwe ibanga?
  • Kuki inzego zibishinzwe zivuga ko zitabizi?
  • Kuki abanyamakuru babwiwe ibidasobanutse?

Buri wese mu kwiha igisubizo (yaba umunyamakuru cyangwa umuturage usanzwe) akisanga mu mpuha (speculations) ashyizwemo no guhabwa amakuru acagase, anusuye, ahagitse cyangwa asobetse.

Kubiba ubwoba mu wo adashaka guha amakuru

Hari abanyamakuru bavuga ko Mbabazi Modeste yabanzaga kubabikamo ubwoba mbere yo kubasubiza, nko kubakangata, kubumvisha ko ibyo babaza bitari mu nyungu z’igihugu ahubwo biri mu nyungu z’abo yita ibigarasha n’abandi yita abanzi b’igihugu, n’ibindi. Hakaba ubwo kandi yabwiraga abanyamakuru ko ibyo bari gushakaho amakuru ubwabyo bigize icyaha.

Ibisubizo kamenamutwe bya Mbabazi Modeste

Urugero rumwe rw’ikiganiro cya Mbabazi n’umunyamakuru kuri telefoni:

Hari ababazaga Mbabazi ibijyanye n’abantu bafunzwe na RIB mu gihe batarashyikirizwa ubushinjacyaha ( parquet), akabanza kubabaza niba hari icyo bapfana, umunyamakuru yamwibutsa ko adakora amakuru ku bo bafitanye isano gusa, akabbabwira ko nta mpamvu yo gushakisha ayo makuru.

Mbabazi yibutsaga abanyamakuru kenshi ko kugira ngo babe abafatanyabikorw abeza na RIB bajya bamuha amakuru aho kumusaba amakuru.

ESE ABANYAMAKURU BITEGE IMPINDUKA MURI RIB?

Biragoye kandi haracyari kare. Kuko niba imikorere ari ifatiye ku miterere y’urwego, n’umusimbura bazakora bimwe. Ariko niba byashingiraga kuri kamaere n’amahitamo by’umunt ku giti cye, impinduka mu mikoranire myiza n’itangazamakuru zazashoboka.

Henshi muri za Minisiteri no mu bigo bya Leta, abasimbura bananirwa gutanga umusaruro bitewe no kuba barayobejwe bakijya mu nshingano. Minisitiri Mushya akamenyerezwa n’abo asanze bamye bazambya ibintu, bakamubwira bati “Hano ni uku bigenda” akazisanga yicajwe neza neza mu ntebe y’amakosa y’abamubanjirije.

Niba mu ihererekanyabubasha Mbabazi Modeste azakorera Umuhoza Marie Michelle azanamuhererekanyaho ikumiramakuru, abanyamakuru baba bagikomeje kugorwa no kubona amakuru y’uru rwego.

RIB (Rwanda Investigation Bureau) ni Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwashyizweho n’itegeko Nº12/2017 ryo kuwa 07/04/2017

NTWALI John Williams

Inkuru bifitanye isano:

5 thoughts on “Ubuvugizi bwa Mbabazi bwimakazaga impuha ku mikorere ya RIB

  • 27th October 2019 at 3:03 pm
    Permalink

    Uyu mugabo njye Ku ruhande rwanjye ndamwemera,asubiza neza pe!Harigihe umuntu abaza ikibazo ukumva nawe yakagombye kuba yakisubije mbere y’uko akibaza,eg:Uhagaze aho ikintu cyabereye,urabaza icyateye inkongi,wabajije abahari se?

    Reply
  • 28th October 2019 at 12:05 am
    Permalink

    Mu itangazamakuru si ko bigenda, hari ibigira ireme rikwiye amakuru ari uko bitangajwe n’inzego zibifitiye ububasha. Ni kenshi uzasanga abantu bakubwira ngo Coaster iraguye nta n’umwe urokotse. Ariko mu makuru uzasanga havugwa ko hakomeretse babiri, kuko Urwego rubifite mu nshingano nibo rwabonye. Ibindi byitwa impuha

    Reply
  • 28th October 2019 at 5:26 am
    Permalink

    Ntaho mumubeshyeye rwose, uko niko asubiza, ahubwo mu minsi mike yari kujya anabaceka

    Reply
  • 29th October 2019 at 11:37 pm
    Permalink

    Ariko se Nyakubahwa Afande Mbabzi, wagerageje ukagabanya amahane, ko kuvuga ukangata anantu bose atari byo binoza akazi?

    Reply
  • 30th October 2019 at 12:08 am
    Permalink

    Niko bigenda mu ITANGAZAMAKURU ariko, bituma nanone ukuri kugorekwa.Gusa, nyine biba ari ngombwa ko inzego zibishinzwe zigira icyo zibivugaho.Ariko kandi ku munyamakuru w’umwuga aba agomba kugaragaraza impande zose zirebwa n’ikibazo niyo zaba zivuguruzanya.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *