Umuvunyi na MINEDUC mu bwambuzi bujijisha

Sangiza abandi

Mu bigo bya Leta cyane cyane za Minisiteri n’ibigo bizishamikiyeho hakomeje kuvugwa indwara y’ubwambuzi bujijisha, ndetse bamwe mu bagenerwabikorwa bakerura bakabwita  ubujura butagira gikurikirana. Mu gukirikirana iki kibazo, twafashe urugero fatizo (sample) kuri Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’Urwego rw’Umuvunyi.

UKO IKIBAZO GITEYE MURI RUSANGE

Dufatiye ku makuru twahawe n’abantu b’ingeri zinyuranye barimo abakozi ba Leta n’abagenerwabikorwa mu biba byateguwe n’izi nzego, ni kenshi hategurwa ibikorwa binyuranye byiganjemo amahugurwa, inama nyunguranabitekerezo n’imishinga, abantu bagatumirwa mu buryo bigamije inyungu ebyiri.

Inyungu ya mbere ni ubumenyi n’ubwunganizi ku batumiwe ari bo bagenerwabikorwa, inyungu ya kabiri ikaba ubucuruzi, igavu n’ubujura bufubitse ku babatumira. Ubu bujura bukoranwa amayeri ahanitse avanzemo iyezandonke atuma ntawe upfa kurabukwa, ariko hifashishijwe umubare w’abatumiwe nyiri ugutegura igikorwa akagira icyo asigarana ku batanga ibiganiro (Pannelists), amacumbi, amafunguro, ibikoresho  n’amafaranga y’urugendo.

Nk’uko abavuganye na IREME NEWS babihamya, haba ubwo abatumirwa bose babarirwa ko bacumbikiwe kandi batazi n’uko amacumbi banditsweho asa, amafaranga yasohoka akinjira mu mufuka w’abasangiye ibanga bita iry’ubwenge baba bateguye igikorwa. Kimwe n’izindi ngero zatanzwe hejuru, aya yo nubwo aba ari menshi akomeza kugirwa ubwiru, ariko ubujura butajya bubasha guhishirwa ni ubw’amafaranga y’ingendo n’insimburamubyizi, kuko byo abatumirwa baba barabimenyeshejwe mbere, rimwe na rimwe bakanasabwa (bagategekwa) kubisinyira batarabihabwa, babeshywa ko ari bwo buryo bwo koroshya imibare ngo yihutse, nyamara ntibamenye ko uko buri umwe asinye ariko asesetse inoti mu mufuka w’umusinyishije.

Ku isonga haza MINEDUC, MINAGRI na MINALOC

Muri MINEDUC

Minisiteri y’Uburezi ni imwe mu zica agahigo muri ubu bwambuzi bujijisha, kuko igira ibikorwa byinshi ihurizamo abarimu bahora basiragizwa ngo barongererwa ubumenyi cyangwa se barahugurwa kuri gahunda nshya, bagasezeranywa kenshi insimburamubyizi n’amafaranga y’urugendo badahabwa, hirengagijwe ko n’umushahara wabo uhora ari muto.

Urugero rw’ikimenyabose ni aho buri mwaka (mu myaka ine ikurikirana) havuka ikibazo cy’abarimu baba barakosoye ibizami bya Leta , amashimwe yabo, amafaranga y’urugendo n’insimburamubyizi bikabura kandi biba byarakorewe ingengo y’imari, buri gihe bakishyurwa nyuma y’iminsi isaga 150 nabwo babanje gukoma yombi, gutakamba no guhogora bikagera no mu itangazamakuru, bakishyurwa inkuru ibanje kuba kimomo ku mbuga nkoranyambaga no ku maradiyo ko bambuwe. Mu kwishyurwa kandi, hakunze kubonekamo ababihomberamo bagaheba, babwirwa ko ama liste yakozwe nabi (imashini yabasimbutse), bagategereza ko bizakosorwa kugeza ubwo ikirari cyumye.

Urugero rusebetse kuri MINEDUC ruherutse ni urw’abana b’abanyeshuri baturutse imihanda yose y’igihugu ngo baje gufata ibihembo, hakaba abayobobozi n’abarimu , abanyamakuru n’abandi bafatanyabikorwa banyuranye, batumiwe mu gikorwa cyiswe icyo kugororera abahanze ibishya, bagasinyishwa ama listi yemeza ko bakiriye amafaranga y’urugendo, bakanasabwa gushyiraho imyirondoro na nimero z’ikarita ndangamuntu zabo ngo ubwishyu bwitwe ko bwakozwe mu mucyo koko, kandi ko hishyuwe abantu nyabo batari baringa. Ariko ku musozo bashushe nk’abakubiswe n’inkuba babwiwe ko amafaranga batakiyahawe, bazayohererezwa ku makonti yabo. Iki gikorwa cyabaye kuwa 6 Nzeli 2019,  kugeza ubu twandika iyi nkuru aya mafaranga yaburiwe irengero.

Amakuru twahawe n’umukozi muri iyi Minisiteri (tutari butangaze amazina) ni uko iki gikorwa cyari cyateguriwe ingengo y’imari ihagije, kandi amafaranga akaba yarasohotse. Yagize ati: “Icyo nzi cyo dutegura iyi event, amafaranga yari ahari ahagije, ndetse yari budget nini rwose, nta kibazo na kimwe cyari kuvuka. Niba rero hari abatarabonye ayo bari bateganyirijwe, nta handi yaba yaragiye, ubwo nyine ubufindo bwaba bwararangiriye hagati ya PR Juliette wabasinyishaga na DAF uyarekura”. Uwayatapfunnye we, icukumbura ryacu ntiriramumenya. Abagerageje kubaza ushinzwe imibanire n’ihererekanyamakuru (PR) muri MINEDUC ari we Nyiraneza Juliette yagiye abasubiza ko amafaranga ya Leta adapfa gusohoka. Iki kigafatwa nk’ikinyoma mu gihe amafaranga aheranwa aba adutunguranye, kuko aba yarakorewe ingengo y’imari, bikaba n’icyasha kuri Leta mu gihe nta tegeko na rimwe (Law), nta teka na rimwe (decree) cyangwa amabwiriza (Orders/Regulations) ryigeze risohorwa na Leta y’u Rwanda kuva rwabaho, rigena ubwambuzi bujijisha bukozwe muri izi nzira, ku buryo byakwitirirwa Leta.

Juliette Nyiraneza, PR MINEDUC

Kuri telephone twagerageje kugira icyo dutangarizwa na Juliette Nyiraneza ushyirwa mu majwi, ariko we, ntiyashimye kugira icyo adutangariza.

Ministeri y’Uburezi iri mu ziza ku isonga muri iri huguza kuko ifite ibigo byinshi biyishamikiyeho kandi bihoza abantu mu nama n’amahugurwa bidashira, ikaba ari nayo kigo cya mbere gifite benshi ku rwego rw’igihugu, mu bitwa abakozi ba Leta (Abarimu nibo benshi). MINEDUC ishamikiweho kandi Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza, Ikigo Gishinzwe Ibizami, Ikigo Gishinzwe integanyanyigisho, za IPRC zose, Komisiyo y’igihugu ya UNESCO, n’ibindi.

Muri MINAGRI

Minisiteri y’Ubuhinzi bworozi ivugwamo ubu bwambuzi ku bantu b’ingeri zinyuranye nabo batumirwa (bakabyita gucuruzwa) mu mishinga ijyanye n’ubuhinzi, ijyanye n’ubworozi, ibijyanye n’ifumbire (Hybride n’izindi). Umuntu akagurisha imbuto cyangwa itungo ngo abone amafaranga yo kwitabira inama n’amahugurwa bimwongerera ubumenyi cyangwa se bimurangira aho akura imbuto isimbura izishaje zitakigezweho, akabeshywa ko azayasubizwa, agasabwa kwandika umwirondoro (bavuga ko batamenya aho izo mpapuro zijugunywa). Byarangira agataha amara masa, nta fumbire, nta tike imusubiza iyo yavuye, nta mbuto, n’iye yarayigurishije ngo yitabire gahunda z’abayobozi.

Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi nayo ishamikiweho n’ibigo byinshi bituma abakora ubu bujura bwa hato na hato bufatiye ku bwambuzi bujijisa, barahabonye isoko rihoraho.

Muri MINALOC

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu nayo ikunze kugaragaramo iki kibazo, ku nama zikoreshwa abaturage b’ingeri zose, by’umwihariko yo uretse kuba ishamikiweho n’ibigo byinshi, irarenga igasa n’ifata hose. MINALOC ifite aho ihurira na gahunda za MINEDUC nko gukurikirana imishahara y’abarimu, ikagira aho ihurira na gahunda za MINAGRI nko gukrikirana gahunda ya Girinka, ikagira aho ihurira na MINISANTE nko gukirikirana gahunda y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé), n’ibindi.

MINALOC kandi izwiho guhuguza abaturage bakennye bo mu cyiciro cya mbere bakora muri gahunda za VUP, bakazahembwa rwahize, hatambutse amezi mirongo, ubundi bamwe bakamburwa. Tujya twumva imiryango iburana iby’ababo bapfuye batishyuwe, kandi barakoreraga kwibeshaho no gutunga imiryango yabo.

Mu RWEGO RW’UMUVUNYI

Uru rwego ruzwiho kurwanya akarengane, ntirwakabaye rugaragara ku rutonde rw’abazwiho ubu bwambuzi bujijisha.

Tutarondoye byinshi, kuwa 27 Nzeli 2019, Umuvunyi yatumiye abantu b’ingeri zinyuranye mu nama nyunguranabitekerezo ku itegeko rigenga iby’itangwa ry’amakuru. Ni inama y’amasaha atatu , yatwaye amafaranga akabakaba miliyoni 20, nk’uko bigaragazwa n’ingengo y’imari yari yateganyirijwe.

Inyandiko IREME NEWS ifitiye kopi ku gikorwa cy’uwo munsi igaragaza ko hagombaga gusohoka 19.489.216 FRW

Mu butumire uru rwego rw’Umuvunyi rwabeshye abazitabira iyo nama gusubizwa ay’urugendo 10.000 FRW, akagenerwa abatumirwa 100 bari bateganyijwe (Yose hamwe ni 1.000.000 Frw, nayo tuyafitiye inyandiko iyahamya). Aba batumirwa beretswe aho basinya, babwirwa kwandika imyirondoro yabo na numero za konti ngo ya mafaranga y’urugendo abe ari ho azanyuzwa bayasubizwa. Babiheruka ubwo, ubundi akamuri kahise kazimirira mu kabindi.

Ikigaragarira buri wese, aya mafaranga ahemuza ba Nyakubahwa ntaba ari na menshi, ariko uko bayarundanya ni ruto ni ruto, avamo agashyitse. Ikibabaje ni uko uko bayita make cyane, aba ari akayabo kuri ba Ntakonigira bava mu byaro iyo kure bakayabacuza, bagasubirayo bamwe bibaza impamvu bahinjarikwa ako kageni.

Abatamiye barariye, kandi mu nda ni kure icyagezeyo ntikigaruka, ariko se habura iki ngo ubupfura, ubwangamugayo n’ubumuntu bigaruke, ngo iyi ngeso-ngome imaze kuba karande ikumirwe?

NDLR: Iyi nkuru si iyo guca igikuba cyangwa gukwirakwiza impuha, amazina na bimwe mu byashingiweho ntibyashyizwe ahabon ku mpamvu z’umutekano w’ababitugejejho. Ariko Urwego rubifitiye ububasha (Urukiko) rubasha kubyerekwa bibaye ngombwa.

NTWALI John Williams

16 thoughts on “Umuvunyi na MINEDUC mu bwambuzi bujijisha

  • 6th November 2019 at 7:49 am
    Permalink

    WDA yanyanditse nkiri DOS muri za 2014 ndacyategereje

    Reply
  • 6th November 2019 at 7:51 am
    Permalink

    Naje gusanga ari agasuzuguro nta muntu nzongera guha amazina yajye na account number

    Ikibazo nuko bafite database hari uwo nzi yafataga list za kera akuzuza bundi bushya !!!

    Reply
  • 6th November 2019 at 7:59 am
    Permalink

    Nigeze kwiyandika kuya cya kigo gishizwe amasoko ya Leta turi iyooooooooooooo ….nsinyira ibihumbi akangari…..

    Imyaka itatu ndumva irangiye

    Reply
  • 6th November 2019 at 8:01 am
    Permalink

    Ni bajye birira! Njyewe kubera njya nanga kwiyandika ku malisiti yabo, abantu ntavuze bari muri iyi nkuru barampamagaye ngo ni mbahe nomero ya konti, mbahe n’iyirangamuntu ariko amaso yaheze mubicu.

    Reply
    • 9th November 2019 at 10:33 am
      Permalink

      Aho niho hanavuye wamugani ngo *utazi REB arya tickets*

      Birakabije ariko kuko nihenshi ujya ugasinya bakubwirako usinyiye tickets ugatanga account number ark bikarangira ayahebye ukiyabagirwada

      Reply
  • 6th November 2019 at 8:01 am
    Permalink

    Kuri uru rutonde wongereho na BNR kuko nabo barabinkoze, kdi njyewe iteka mba nanze kwiyandika kuko nzi amanyanga abamo nyuma bakanyihamagarishwa. Nanzuye ko ubutaha nzajya mbatuka kuko ntaho bataniye na ba batekamutwe bahamagara abantu kuri 4ne.

    Reply
  • 6th November 2019 at 8:19 am
    Permalink

    Ibi wanditse nta shingiro bifite, ni iremekanya

    Reply
  • 6th November 2019 at 8:24 am
    Permalink

    Oya mbisubiremo rwose hari igihe umuntu amara ibihe ariko igihe kikamunanira. Nk’ubu uyu JEFF yashyaga yarura iki gushaka guhakana ibyo adafitiye gihamya kdi uwanditse ahubwo turimo tumubwira n’ibyo yibagiwe twe byatubayeho!

    Reply
  • 6th November 2019 at 8:29 am
    Permalink

    Ahubwo se hari undi wabonye ko inama y’Umuvunyi imara amasaha atatu itwara miliyoini 20?
    Cyangwa ni jye jyenyine wabibonye?

    Reply
  • 6th November 2019 at 10:13 am
    Permalink

    Cyakora byo Leta irarika mu buryo bukabije cyane. Amahoteli yo yarahakiriye, ubundi amafaranga bakayagabana n’ababaha ibyo biraka. HILTOP yakijijwe na za Minisiteri ngo ifite Gymtonic n’ibiryo byiza n’ahantu h’inama, ha he se? Cyakora irayarekura ikayatanga meza meza pe.

    Reply
  • 6th November 2019 at 10:30 am
    Permalink

    Mukaba mumennye ibanga rya Hill top hotel, rucagu na bamporiki!! za Minisiteri zo sinakubwira uhereye kuri Minicom!! Abaturage twarumiwe!!!! iyi nkuru ikoranye ubuhanga pee!!!!

    Reply
  • 6th November 2019 at 7:01 pm
    Permalink

    Minisante ifatanije na RBC baraduhuguye kuri Ebola nkabashomeri baba Nurses umwaka ushize ngo bagiye kuduha akazi, insimbura mubyizi badusaba account nubu ntaraza,banadusinyisha imisi ibiri kandi twakoze umwe, n’akazi bagahaye abandi.

    Reply
  • 7th November 2019 at 6:15 am
    Permalink

    Mwe muravuga mutazi amafaranga yamenwaga muri SPORTS VIEW HOTEL IKIBAHO. Iriya yarayariye itanga andi, ariko ubu yose yahise yoherezwa muri NOBLEZA,kuko nayo iyarekura sana. Ubundi inama nziza igomba kubamo igavu rikamuye, ryiza ryiza,genda LETA URARIKA

    Reply
  • 7th November 2019 at 1:25 pm
    Permalink

    Niba ibi mwese mwanditse bikibaho… u Rwanda rufite intambwe nini yo gutera tuva mu buriganya…

    Reply
  • 8th November 2019 at 3:56 am
    Permalink

    Wongereho ko mu ngando nako mu cyiswe itorero i nkumba, umuturage agaburirwaga ibirayi n’ibishyimbo Leta ikishyura inyama n’ifiriti, abayobozi bavuzwe haruguru bakagabana ama millions na Hotel yatsindiye isoko.

    Reply
  • 9th November 2019 at 4:54 am
    Permalink

    reka tubyihorere!!! muri REB ho ni ibicika Uzi kuvana umuntu I Nyabihu ukamwambutsa Nyungwe akajya I Rusizi ukamumarana iminsi 20 warangiza ukamuha 20000 ubwo Ku munsi ni angahe!!!!!

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *