Uko wabona Shisha Kibondo utagonganye n’itegeko

Sangiza abandi

Inyunganiramirire Shisha-kibondo ikenerwa na benshi mu babyeyi, ariko si bose bayihabwa. Nyamara hari uburyo bwo kuyibona bitanyuze mu nzira zinyuranyije n’amategeko.

Kuva Leta y’u Rwanda yatangiza gahunda yo guha ababyeyi inyunganiramirire yiswe “SHISHA Kibondo” muri gahunda yo kurwanya imirire mibi n’igwingira, hari bamwe na bamwe bagiye bayihabwa bakayigurisha,kugeza ubwo bihagurukiwe n’inzego zinyuranye, ngo uwayihawe wese ayikoreshe icyo yagenewe.

Nubwo hirya no hino itakigurishirizwa ahagaragara, hari amakuru atangwa n’abayigura , abaigurisha n’abayibagurishirirza, ko iki gikorwa kitaracika burundu.

KUKI SHISHA KIBONDO ICURUZWA MAGENDU

Abayigurisha ni ababyeyi baba bayihawe ngo bondore abana babo, ariko ku mpamvu z’amikoro make cyangw se kuba hari ikindi bakeneye guhaha, bagahitamo kuyigurisha ngobabone amafaranga.

Abayigura barimo ibyiciro bitatu: Icyiciro cya mbere ni abayigura bagamije kuyicuruza, bakayakira bayizaniwe n’uwumva yifitiye ubukene ubukora aka wa mugani ngo “Ukena ufite itungo rikakugoboka”.

Icyiciro cya kabiri ni icy’abaguzi babigize umwuga, bafite n’abantu bagenda babaririrzauwaba afite Shisha Kibondo agurisha ng bamurangurire, bakabiterwa no kuba bayigura kuri make bakayungukamo menshi.

Icyiciro cya gatatu ni icy’abaguzi bayigurira kuyikoresha, bakabiterwa no kuba batayigenerwa mu cyiciro cy’abafite amikoro make, ariko noneho babona aho igurishwa nabo bakayisamira hejuru.

Kuwa 7/06/2019, mu kiganiro Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof) ibinyujije muri NECDP yagiranye n’itangazamakuru, Dr Anitah Assimwe yaburiye abagura n’abagurisha iyi fu nyunganiramirire Shishakibondo ko bazajya babihanirwa.

UKO WABONA IZI NYUNGANIRAMIRIRE MUNZIRA ZEMEWE

Aganira n’Abanyamakuru kuri gahunda yo kurwanya imirire mibi n’igwingira ku bana bato, Bwana Machara Faustin impuguke muri  NECDP ishinzwe imirire y’umubyeyi n’umwana yavuze ko abatari muri gahunda ya Leta yoguhabwa Shisha Kibondo bashobora kubona ifu binganya intungamubiri 100%, yitwa Nutri Mama na Nutri Toto.

Yasobanuye ko uruganda rukora iyi fu ruyikora ku gipimo kimwe ijana ku ijana,ko igihinduka gusa ari amshashi bayisyiramo, amwe akandikwaho Shisha Kibondo andi akandikwaho Nutri Toto.

Ifu yuzuye intungamubiri Shisha Kibondo na Nutri Toto  ihabwa abana  bari munsi y’imyaka ibiri na Nutri Mama ihabwa ababyeyi batwite n’abonsa, ikorwa n’uruganda Africa Improved Foods, ikaba yaratangiye gushyirwa ku isoko muri Werurwe 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *