Babiri babyariye ahadafututse ku bitaro bya Muhima

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 03 Ukuboza 2019 mu buryo bw’impurirane ku bitaro bya Muhima, ababyeyi babiri babyariye ahantu hadafututse hashoboraga gushyira ubuzima bwabo n’ubw’impinja mu kaga.

Umubyeyi umwe yabyariye mu byatsi

Mu masaha ya saa tanu z’amanywa irengaho iminota mike nibwo imbangukiragutabara yazanye umubyeyi ukomerewe n’ibise aho ku bitaro bya Muhima, ntiyahita ahabwa ubutabazi bwihuse nk’uwari uzanywe n’imodoka y’ubutabazi, ahubwo atinzwa hanze, ataranashakirwa aho kuruhukira.

Muri uko kumurangarana, inda n’ibise byamurushije imbaraga, yisanga abyariye mu rucaca (jardin) rw’ibitaro bya Muhima.

Nubwo ibitaro bya Muhima bifite urucaca rwiza, ibi byatsi si ibyariro

Undi mubyeyi we yabyariye mu ntebe

Nubwo hakozwe ibishoboka ngo nyuma yo kubyara atyo yitabweho bitamuviriyemo ingaruka mbi, ntibyabujije ko nyuma y’igihe kitagera no ku isaha, ahagana i saa 12h13 undi mubyeyi wari wakomeje guharira n’abaganga ababwira ko atorohewe na mba bagakomeza kumusuzugura, banamucunaguza nk’uko byemezwa n’abari hafi ye, na we yabyariye mu ntebe, ahategererezwa mbere yo kwakirwa.

Akibyarira mu ntebe, yabanje gutabarwa n’abagore bagenzi be, mbere y’uko ba babyaza bamucunaguzaga bamugeraho, bakabona kumujyana aho ababyeyi babyarira, ngo babashe kumukurikirana we n’umwana yibarutse.

Umwuka utari mwiza mu bitaro

Nyuma y’ibi byose, ababyeyi n’abarwaza babaherekeje bakangaranye, bagira ikintu cy’icyoba, bamwe mu buryo busa no gutebya bagahurira ku kuvuga ko n’uwabo ari bubyarire ku isima aho arambije cyangwa se akabyarira ahandi hadashobotse.

Abo twegereye bakemera ko tukaganira nabo kuri ibi ibitaro bya Muhima bari bafite ukwijujuta gukomeye, cyane cyane abarwaza. Muhoza ati :

“Umumama naherekeje kuva ejo ntawe uramwegera, turavugana n’abaganga bakaducaho badashatse no kudutega amatwi, agasuzuguro kaba hano karakabije.”

Undi utatubwiye amazina yunzemo ati :

”Jye uwo ntegereje ko abyara ni umugore wanjye, yaje ameze nabi, tumaze hano iminsi ibiri, ntituzi ibijya mbere. Aba baganga bafite umutima mubi, wagira ngo bo ntibigeze babyara ngo bamenye uburibwe umugore uri ku nda aba afite.”

Umugore ukuriwe utashatse kutubwira amazina ye yagize ati:

“Mumbabarire sinivuga mu mazina bariya baforomokazi b’abagome batanyihimuraho ngeze ku iseta, njye n’uruhinja rwanjye tukabigenderamo, ariko ni abana babi ntiwakwiyumvisha. Umugore wese arataka bakamurebana iseseme, uwagira neza ni uwabasimbuza abagabo gusa gusa, bo bakabashakira indi mirimo, cyangwa bakanataha”.

Ibitaro bya Muhima ntacyo byadutangarije

Twifuje kumenya icyo ibitaro bya Muhima bivuga ku cyo abaharwariye n’abaje kuhabyarira uyu munsi bise amahano, tuvugana na Odile Utamuliza ushinzwe imitangire ya Serivisi (cuastomer care) atubwira ko iyo dosiye itari ku rwego rwe, umuyobozi w’ibitaro wenyine ari we agira icyo ayitubwiraho, kandi nabwo ngo akatuvugisha tubanje guhabwa uburenganzira na Reception.

Twahamagaye umuyobozi w’ibitaro bya Muhima Chief Supritendent Dr. Pascal Nkubito kuri telefoni ngendanwa ye, ntiyatwitaba, n’ubutumwa twamwandikiye kuri Whatsapp , tugeze ubwo twandika iyi nkuru (17h29) tutarabona ibisubizo. Igihe tuzagira icyo dutangarizwa tuzakibagezaho.

Chief Supt Dr Pascal NKUBITO, Umuyobozi w’Ibitaro bya Muhima

Muhima iracyafite agahigo ko kwakira nabi abagore bahabyarira

Hari abo byatera urujijo kwibaza ukuntu Dr Nkubito Pacal wayoboraga ibitaro bya Kacyiru byari bizwiho kwakira neza ababyeyi bahabyarira, ndetse bamwe bagasaba guhabwa transfert zo kujya kubyarira ku Kacyiru, ariko akaba yarageze ku Muhima ntihagire igihinduka mu kwita ku bahabyarira.

Uwagize icyo abidutangarizaho ni umubyeyi ukuze wagize ati:

Kuri ibi bitaro nahabyariye ubugira kane, ariko ntihashobotse Imana yonyine niyo ihagukura. Kuba rero barahazanye umuyobozi w’umusirikare ni byiza, ariko ntiyashobora bariya bagore babyaza, kuko n’undi mubyaza mushya uhaje afite umutima muzima bamwereka ko bamurusha akazi, ko ibyo arimo ari amavamuhira adafite cumi na rimwe. Bakamutoza amabi yabo. Uku niko bagiye banabyanduza abana bato barangije za Kaminuza, babaga baje kuhakora.

Ibitaro bya Muhima ni kenshi byagiye bivugwaho iki kibazo cyo kutita ku bahabyarira uko bikwiye, imyaka ibaye myinshi nta gihinduka.

ICYO IBINDI BITANGAZAMAKURU BYAMENYEKANISHIJE KU BITARO BYA MUHIMA MU BIHE BINYURANYE

1. Ibitaro bya Muhima byongeye ubushinyaguzi n’ubugome, Umwana yapfuye bamurambika impande ya nyina

2. Muhima:Ababyeyi 2 baburiye ubuzima ku bitaro abaganga bashinjwa uburangare

3. Rwandan doctors accused of negligence amid cases of death, baby swap

4. Muhima: Amaze amezi atatu afungiye mu bitaro kubera kubura ubwishyu bw’ibihumbi 400 Frw

5. Minister suspends two nurses, puts hospitals on notice over poor service delivery

6. Minisitiri w’Ubuzima yahagaritse mu kazi abaforomokazi 2 bo ku bitaro bya Muhima bazira gutanga serivisi mbi

7. Uyu mubyeyi arashinja abaganga bo mu bitaro bya Muhima kumurangarana bikamuviramo umwana yaratwite kumupfira mu nda

NTWALI John Williams

One thought on “Babiri babyariye ahadafututse ku bitaro bya Muhima

  • 04/12/2019 at 6:56 pm
    Permalink

    Ubu iyi Ntwari y’umunyamakuru niwe bagiye kwibasira, atotezwe, atukwe, ndetse ategekwe gusiba iyi nkuru ku ngufu!! ngiyo imiyoborere myiza ya fpr, Allelua, Amen!!! Karasira Aimable ati: Ababyeyi b’abayobozi ni bivuriza mu bitaro byo mu Rwanda bazamenya ibibazo byaho!!!!!

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *