Ingabire Victoire yahawe igihembo Mpuzamahanga cy’uburenganzira bwa Muntu

Sangiza abandi

Ingabire Umuhoza Victoire Umuyobozi w’Ishyaka DALFA Umurinzi yahawe igihembo Mpuzamahanga cyo guharania uburenganzira bwa muntu, igihembo cyatangiwe i Madrid mu gihugu cya Espagne. Niwe Munyarwanda wa mbere uhawe iki gihembo kuva cyashyirwaho.

Ibihembo byatangiwe mu gihugu cya Espagne bitanzwe n’Urugaga Rwimakaza Uburenganzira bwa Muntu rwo  muri Espgane, APDHE (Asociación Pro Derechos Humanos de España). Byahawe abantu b’impirimbanyi mu burenganzira bwa muntu, bo mu rwego ruhanitse.

Ari i Kigali mu Rwanda, Ingabire Victoire yahaye ikiganiro abari muri Espagne

Ingabire Victoire yahawe igihembo  Mpuzamahanga cyo guharanira uburenganzira bwa muntu, iki gihembo cyahawe kandi Madamu Nora Morales de Cortiñas, umukecuru w’imyaka 89 ukomoka muri Argentine uzwiho guhirimbanira uburenganzira bwa muntu, uburenganzira bw’abimukira no kurwanya ruswa.

Ingabire Victoire, Perezida w’ishyaka DALFA Umurinzi

Ingabire Victoire yahawe iki gihembo kubwo guharanira uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure mu gihugu cye u Rwanda, bivugwa ko butubahirizwa, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Urugaga rwatanze ibi bihembo. Ingabire ni umunyapolitikikazi utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda kuva mbere yo kuza mu Rwanda, mu gihe yageraga mu Rwanda, mu gihe yarufungirwagamo na nyuma yo gufungurwa.

Bamwe mu bitabiriye umuhango wo gutanga ibihembo i Madrid

Ku rwego rw’igihugu cyatangiwemo, igihembo cyahawe Bwana Jorge del Cura Antón, umaze imyaka hafi 30 ahirimbanira guca iyicarubozo (torture). Cyahawe kandi n’umunyamakuru Pascual Serrano kubw’inkuru akora z’ubuvugizi ku kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Abahawe ibihembo bose hamwe n’uyobora APDHE. Hagati ni Murumuna wa Ingabire Victoire, umuhungu wa Ingabire na Mushiki we

Madamu Ingabire Victoire Umuhoza yahawe ubutumire bwo kwitabira umuhango wo kwakira igihembo yagenewe, ariko ntiyabashije kujyayo, kuko nyuma yo gufungurwa atemerewe gusohoka mu gihugu adahawe uburenganzira na Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda. Ingabire avuga ko ubu burenganzira yabusabye ntabuhabwe.

Abana ba Ingabire Victoire bakiriye igihembo cyamugenewe

Igihembo cya Ingabire Victoire cyakiriwe n’abana be, umukobwa we akaba yamuvuze ibigwi, agaragaza ko bamushyigikiye mu bikorwa bye byo guharanira ubwisanzure n’uburenganzira bwa muntu.

NTWALI John Williams

Inkuru bifitanye isano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *