Uruhinja rwahambwe ari ruzima rukivuka ubu rumaze gukira

Sangiza abandi

Umwana w’uruhinja wavutse adashyitse (atujuje amezi) agahambwa ari muzima, nyuma agatoragurwa akavurwa , atangiye gukira.

Ibi byabereye ahitwa Uttar Pradesh mu Burasirazuba bw’igihugu cy’u Buhinde, aho mu kwezi k’Ukwakira 2019 umwana w’uruhinja batabashije kumenya ababyeyi be yavutse adashyitse, agahambwa ari muzima mu cyungo batekamo (inkono y’ibumba), yaje kuhavanwa ashyikirizwa  abaganga ngo bamukurikirane. Uwahamukuye ni umugabo wari wabyaye umwana upfuye w’umukobwa, akaba yarabonye uru ruhinja ubwo yari agiye gushyingura uwo we. Kuba rwari uzima, byatewe no kuba icyungo yahambwemo  kitaramubuzaga guhumeka.

Uyu mugabo ubwo yacukuraga ngo ahambe agakobw ake, yumvise akana karirira hafi aho, arebye asanga kahamwe mu nkono ikoze mu ibumba.  Akigezwa kwa muganga yapimaga ikilo kimwe n’amagarama ijana, ariko magingo aya arapima ibiro 2 n’amagaram 570.

Mu minsi ya mbere agahinja kakigezwa kwa muganga (Photo: Anoop Kumar Mishra )

Agitoragurwa, uyu mwana yari arembye bikomeye, atabasha guhumeka neza, afite ibiro biri munsi cyane y’igipimo gikwiye, amaraso ye arimo ubwandu bunyuranye kandi bwinshi (infections). Ariko nyuma yo gkurikiranirw ahafi no kwitabwaho bihambaye n’inzobere z’abaganga mu karere ka Bareilly, yatangiye kugarura isura, amaraso ye arahumanuka, n’ibiro birazamuka ku kigero gikwiye, ibi bikemezwa na Dr Ravi Khanna, umwe mu baganga bamuvura, nk’uko yabitangarije BBC World.

Dr Ravi Khanna akikiye agahinja kari karashyinguwe ari kazima

Nubwo hatangajwe cyane iby’ikura ry’uwo mwana mu mva (mu cyungo yari ashyinguwemo), nta muntu n’umwe wari wigaragaza ko ari umubyeyi we, Polisi igakeka ko batinye kuba batabwa muri yombi baramutse bamenyekanye.

Abaganga batangaza ko n’ubwo uyu mwana yari yashyinguwe ari muzima, kuba atarahise apfa kandi ashobora kuba yaramaze iminsi itatu cyangwa ine mu nkono iri mu butaka, yaba yaratunzwe n’ibinure abana bavukana, kuko baba bafite byinshi bakivuka.

Uko kakuwe mu mva kameze, ugereranyije n’uko kameze ubu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *