Dr Francis aributsa Abanyarwanda ubworoherane no kwiyubaha
Dr Habumugisha Francis, aributsa bamwe mu Banyarwanda gukomera ku ndangagaciro zo kwiyubaha, kubaha, no koroherana. Ni nyuma yo kwibutsa ko yasabye imbabazi uwo yakoshereje.
Ibi ni ibikubiye mu butumwa bunyuranye bw’aho yagiye asubizanya n’abakoresha urubuga rwa Twitter, ahereye ku bariye karungu nyuma yo kumubona ku mugabane w’u Burayi bagatangira guhangana na we.

Byose byatangijwe n’ifoto Dr Habumugisha Francis yashyize ku rubuga rwe ari i Paris mu Murwa Mukuru w’u Bufaransa, bamwe bagatangira kumwanjama ngo yatorotse ubutabera. Nubwo yari yabanje kutabasubiza, kuri iki cyumweru byahumiye ku mirari ubwo abamwandikiraga noneho baje biganjemo abakoresha ibitutsi byeruye, imvugo zininura, abakangata, abamutega iminsi n’abamuvuma.
Byabaye ngombwa ko atangira kubasubiza, ariko kuko atabashaga kugera ku rwego rwo gucyocyorana n’abafite ibitutsi bibabangukira, yahisemo kubibutsa kwiyubaha no kutishyira ku karubanda bamwifatira ku gahanga.




Ibi kandi Dr Habumugisha Francis yabyanditse nyuma yo kwibutsa ko yasabye imbabazi uwo yakoshereje akazimuha, akaba yongeye no kuzisaba Abanyarwanda bose muri rusange, cyane cyane ababyeyi, baba barakangaranyijwe na kiriya gikorwa.


Dr Francis Habumugisha yibukije kandi ko ikibazo cye mu nkiko kirimo n’impamvu z’ubucuruzi, nk’uko atahwemye kubigarukaho akiburanishwa.

Minisitiri w’Ubutanera Johnston Busingye aherutse kuvuga ko Dr Francis atari yemerewe gusohoka mu gihugu, kandi ko azaburanishwa igihe gikwiye kigeze

Kuri iyi ngingo Dr Habumugisha Francis avuga ko yubaha ubutabera, kandi ko igihe cyose azahamagarwa gukomeza kuburana, azitaba ubutabera.

Dr Francis Habumugisha ni Umunyarwanda wamenyekanye mu bikorwa by’ubuvuzi n’igororamubiri, akaba kandi afite Televiziyo “Good Rich TV”. Na nyuma yo gufungurwa , yakomeje gutanga inyigisho zafasha buri wese kwita ku magara ye, abinyujuje kuri http://mugangaonline.com/ no ku rubuga rwe rwa Youtube.
NTWALI John Williams
Woooow
Ibi ni bizima rwose. Kumva impande zose zirebwa n’ikibazo, nicyo cyonyine gikra abantu mu rujijo. Umuntu wemera ko yakosheje akanasaba imbabazi uwo yakoshereje akanazisaba abo atakoshereje, aba ari umunyamahoro pe. Imana igihe umugisha Docteur
Birababaje kubona ireme.net isohora iyi nkuru isa nk ishimagiza uwiyita Dr Francis wabaye icyamamare mu bugome n’urugomo mu Rwanda hose!!! dore inkuru nyayo igaragaza ishusho nyayo ya Dr Francis: https://ireme.net/index.php/2019/09/09/imyaka-ine-/
Ese ubu tuvuge ko abaye umwere, cyangwa arabatamitse mutangiye kumuvuga neza?
Ndagukunze cyane Doctor. Iyi video yawe inyunguye ubwenge bwinshi cyane, izi nama ziba zikenewe.
Ese burya uyu niwe Dr Francis bari baragize igicibwa ku maradiyo yose, n’ibinyamakuru abantu birirwa bamutuka? Nyamara twicwa no kumva amakuru y’uruhande rumwe gusa, kuko iyaba buri gihe twategaga amatwi impande zombi, ntitwajya twirirwa ducira abantu imanza. Komera Dr ndabona uri umuntu w’umugabo pe.
Wowe korera cash witeze imbere uteze imbere na society, abavugaguzwa ubareke bafite umwanya wo guta
Birumvikana niba yarasabye imbabazi akanatanga m’amande sinumva undi wese wakwiha kumutuka dore ko hari abo byorohera kuri izi mbuga ibindi tukabiharira ubutabera!
Hari benshi birirwa bakubitwa hirya no hino bigafata ubusa mureke kwigira nk’aho uwakubiswe harabaye ibidasnzwe ahubwo ashimire rwose kuba yarabonye ubutabera akemererwa no gusubizwa icyubahiro cye akanahabwa impozamarira!
Nsomye iyi nkuru bituma mbona ko Dr Good Rich ashobora kuba atari umuntu mubi ku rwego twamubwiweho mbere, kuko nsanze yicisha bugufi kandi akavugisha ukuri. Uyu munyamakuru nawe arakoze kutugezaho aya makuru asobanutse
Uri umuntu w’umugabo cyane Dr. Sinari nzi ko uzagaruka none amagambo ashize ivuga. Nta n’icyo ukibaye, ejobundi uzaba warutsinze wikomereze gahunda nta nkomyi