“Witsamura nabi ukirukanwa mu Rwanda”

Sangiza abandi

Umushoramari akaba n’umuvugabutumwa w’Umunyamerika Pastor Gregory Brian Schoof  uherutse kwirukanwa mu Rwanda, yanditse uwandiko runenga uburyo yirukanywe mu gihugu, agaragaza ko byetewe no kuniga ibitekerezo.

Pastor Gregg Schooh avuga ko bamufata bamuhoye gukoresha inama itemewe, mu gihe ngo yari amaze kubumbura umunwa mu gihe kitageze ku masegonda 90. Ati : « Byari byapanzwe »

Ubwo Police na RIB bataga muri yombi Pastor Gregg Schoof ngo atavugana n’itangazamakuru

Gregory Brian Schoof yibutsa ko n’umuhungu we yatawe muri yobi azira kuba icyitso cya se, ariko uyu nuhungu we akaba yaraje kurekurwa gataha.

Agitabwa muri yombi yamurikiye abanyamakuru urwandiko ahawe na RIB

Mu rwandiko rwe ku Rwanda, Pastor Schoof yatsindagiye aho agira ati : « Mu Rwanda umuntu uwo ari we wese abasha kwirukanwa mu gihugu igihe icyo ari cyo cyose, azira ikibonetse cyose ». Mu kugaragaza uburemere bw’icyo yavugaga yakomeje agira ati : « Witsamura nabi,  ukirukanwa mu gihugu !»

Muri uru rwandiko kandi asobanura uko ubwo yirukanwaga yaguze itike ya Rwandair yagera i Dubai iyi tike ikamuteza ikibazo, agahita agura indi tike imugeza muri Uganda, aho umuryango we wamusanze. Yemeza ko aho bari muri Uganda bameze neza, kandi ko bamaze kumenyera.

Soma urwandiko rwose hano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *