Yamugajwe n’abamuhiritseho urukuta ubwo bamusenyeraga

Sangiza abandi

Umugabo Mutabaruka Saratsiyeri umaze imyaka isaga 20 atuye i Nyagatovu mu Murenge wa  Kimironko Akarere ka Gasabo, asigaye agenda atera isekuru nyuma yo guhirikwaho urukuta n’abamusenyeraga inzu yari atuyemo, ngo yimuke ave mu manegeka.

Muri uku kwezi kwa 12 gusoza umwaka wa 2019, inkuru yabaye kimomo ku Rwanda igakwira Isi yose ikavugwa bigatinda, ikavugisha benshi menshi abashima n’abagaya, ni iy’isenywa rusange ry’amazu Ubutegetsi bw’u Rwanda bufata nk’amanegeka ashobora gushyira mu kaga abayatuyemo. Muri iri senywa, hari abatari bake batangaza ko bahagiriye ibibazo bikomeye.

Mutabaruka Saratsiyeri ni umwe muri bo, akaba avuga ko batigeze banga gahunda yo kwimurwa, ko ahubwo ikibazo gikomeye cyabayeho ari uko batungujwe icyo gikorwa, batabashije gushyira ku murongo ibikoresho byabo

Mutabaruka Saratsiyeri avuga ko bamuhiritseho urukuta rukamumugaza umugongo n’amaguru, kandi ko ababikoze bamubonaga.

Nk’uko bitangazwa n’’abaturanyi be baganiriye na IREME NEWS, akimara kugwirwa n’urukuta yararabiranye, ajyanwa kwa muganga yataye ubwenge ndetse bamwe bahera ko batangira kumubika ko yahise ashiramo umwuka, inkuru yaiye igikuba mu bari basigaye mu matongo y’aho basenyewe.

Cyakora ubwo yageraga kwa muganga baramuramiye, abasha koroherwa.

Twaramusuye adutangariza ibi bikurikira:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *