Twaretse kubakurikirana kubera impamvu za Politiki

Sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’igihugu  cya Uganda yavuze ko igihugu cye cyafashe icyemezo cyo kurekura Abanyarwanda icyenda mu rwego rwo kugarura umwuka mwiza n’imigenderanire hagati y’ibihugu byombi, Uganda n’u Rwanda.

Mu kiganiro yahaye itangazamkuru kuri uyu wa 08 Mutarama 2020 i Kampala muri Uganda aho yari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda Général Major Frank Mugambage, Minisitiri Kuteesa yatangaje ko kurekura bariya Banyarwanda icyenda atari uko ari abere ko ahubwo ari icyemezo cya politiki, ariko ngo nacyo kikaba gifite amategeko akigena.

Minisitiri Sam Kutesa na Ambasaderi Mugambage

Asubiza ikibazo cy’abashakaga kumenya niba kurekurwa bitewe no kuba nta cyaha kibahama, mu rurimi rw’Icyongereza, Minisitiri Sam Kutesa yagize ati: “Freed Rwandans were not blameless, we released them out of good will”. Yakomeje avuga ko badahanaguweho ibyaha bari bakurikiranyweho. Kuba hatakurikijwe inzira zisanzwe z’ubutabera zo kubaburanisha bakaba abere cyangwa icyaha kikabahama,  ahubwo icyemezo kikaba cyafashwe mu nzira ya politiki, Sam Kutesa yavuze ko bitanyuranye n’amategeko Uganda igenderaho.

Ambasaderi Mugambage yavuze ko ibyakozwe ari ibyo gushimwa ariko bidahagije, asaba ko n’aba Banyarwanda bose bafunzwe mu buryo yita ko bunyuranyije n’amategeko, nabo bafungurwa.  Sam Kutesa we yavuze ko bamwe mu bo Uganda isabwa gufungura ngo biganjemo abo yafunguye kera bakaba baranatashye mu Rwanda.

Abarekuwe beretswe itangazamakuru

Abanyarwanda bafunguwe barimo uwamenyekanye cyane Réné Rutagungira, bari barafunzwe n’inkiko za giririkare, bakurikiranyweho ubutasi,  gushimuta Abanyarwanda bahungiye muri Uganda ngo basubizwe mu Rwanda ku ngufu no gutunga imbunda mu nzira zitemewe n’amategeko.

Gen Maj Mugambage avugana n’Itangazamakuru ku irekurwa ry’Abanyarwanda icyenda bari bafungiwe muri Uganda

Ambasaderi Mugambage yijeje Abanyarwanda bafunguwe ko nta zindi nkurikizi, ko ahubwo bagiye gutaha iwabo mu mahoro n’umutuzo, abifuriza urugendo rwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *