Amazina n’amapeti y’Abanyarwanda icyenda barekuwe na Uganda

Sangiza abandi

Leta ya Uganda yafashe icyemezo cyo kurekura Abanyarwand aicyenda bamaze igihe bafungiwe muri icyo gihugu, ikaba yabikoze igamije gukangura umubano wasinziriye hagati ya Uganda n’u Rwanda.

Abanyarwanda barekuwe ni bari barafashwe bashinjwa ubutasi, gushimuta Abanyarwanda bahungiye cyangwa batuye muri Uganda, no gutunga intwaro mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Abanyarwanda icyenda barekuwe ni aba bakurikira:

1) IYAKAREMYE Claude

2) MUGABO Nelson

3) MUNYANEZA Adrien

4) NSANZABAHIZI Etienne

5) Nzeyimana Herman (Caporal)

6) RUTAGUNGIRA Réné (Sergeant)

7) RUTAYISIRE Augustin

8) RWAMUCYO Emmanuel

9) URAYENEZA Gilbert

Aba Banyarwanda bose uko ari icyenda, bamaze kugera mu Rwanda, bambukiye ku mupaka wa Gatuna.


Minisitiri wungirije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yatangaje ko iki kibazo hagati y’u Rwanda na Uganda atari akebo kagererwa mu kandi, ko ahubwo ari ikibazo kireba ubusugire n’umutekano by’igihugu, bityo kikaba kigomba gukemukira rimwe kikarangizwa burundu.

I Kampala, nyuma yo kurekurwa
Gatuna, nyuma yo kwinjira mu Rwanda

Inkuru bifitanye isano:

Urutonde rw’Abanyarwanda 32 barekuwe na Uganda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *