Trump yagabanyirijwe ububasha ku gutangiza intambara

Sangiza abandi

Inteko Ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatoreye icyemezo kibuza Perezida Donald Trump gufata ibyemezo byo gutangiza intambara.

Ibi byabaye nyuma y’aho Perezida Trump afatiye icyemezo cyatanze uburenganzira bwo kurasa Gen Qasem Soleimani wa Iran bigateza umwuka mubi washoboraga kubyara intambara ikaze.

Nyuma y’iraswa ry’uyu musirikare mukuru utinywa kandi wubahwa cyane muri Iran, Perezida Trump yakangaye Abanyairani ababwira ko bibeshye bakihorera yababgabaho ibitero bikomeye kurushaho.

Ariko siko byagenze , kuko ubwo Iran yarasaga misile 22 ku birindiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika brimuri irak, ntacyo Amerika yakoze, na Trump yavuze ijambo ritarimo ubukana.

Inteko ishinga amategeko ya Amerika yateranye kuri uyu wa kane yemeje ko ububasha bwo kugaba ibitero cyangwa gutangiza intambara bugabanywa kuri Perezida Donald Trump, bikaba byakorwa gusa ari uko bitorewe na Congress.

Video isobanura icyemezo cyo kwibutsa TRUMP ko atari we utangiza intambara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *