Ingabo za Turukia muri Libiya kurwanya ushyigikiwe na Amerika

Sangiza abandi

Inteko Ishinga amategeko y’Igihugu cya Turukiya yafashe icyemezo cyo kohereza ingabo z’iki gihugu muri Libiya mu butumwa bwo kurwana mu gihe cy’umwaka kuri Guverinoma yemewe n’Umuryango w’Abibumbye, imaze iminsi yotswa igitutu n’ingabo za Marechal Khalifa Hifter.

Abadepite ba Turukiya batoreye iki cyemezo ku majwi 325 yatoye Yego, mu gihe amajwi 184 yabaye ay’abumva nta mpamvu yo kwivanga muri iyi ntambara yo ku mugabane wa Afurika.

Libiya yabaye mu kaga k’intambara n’amacakubiri kuva mu mwaka wa 2011 ubwo hahirikwaga Perezida Colonel Mouammar Khadaffi, akanicwa.

Kuva icyo gihe Libiya ntiyigeze igira Leta imwe ihuriweho na bose, n’ubwo Umuryango w’Abibimbye wamye ufite iyo wemera.

Kugeza ubu Leta yemewe ku rwego Mpuzamahanga ni iya Minisitiri w’Intebe Fayez Sirraj, ugeramiwe bikomeye na Marechal Khalfa Hifter ushyigikiwe byimazeyo na Leta Zunze ubumwe za Amerika, uyu akaba agejeje urugamba rwe mu marembo ya Tripoli , Umurwa mukuru wa Libiya.

Icyemezo cya Leta ya Trukia cyo gushyigikira no kurwanirira Minisitiri w’Intebe Fayez Sirraj cyafashwe kuwa 02/01/2020, bucya Ingabo zoherezwayo.

Turukiya izwi nka kimwe mu bihugu bikomeye mu ntambara, yibukwa kandi mu ntambara zombi z’Isi, cyane cyane intambara ya Mbere y’Isi.

Ingabo zidasanzwe za Turukia zagize kandi uruhare rukomeye mu guhagarika umuvuduko w’imitwe yaterwaga inkunga na Leta Zunze Ubumwe za Ameika muri Syira, zikaba zarigaruriye n’ibice byinshi Assad yari yaratakaje zikabimusubiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *