Putin yategetse abarwana muri Libiya bose gushyira intwaro hasi saa sita z’ijoro

Sangiza abandi

Perezida w’U Burusiya yategetse ko imitwe yose yitwaje intwaro kandi irwana muri Libiya ishyira intwaro hasi  kandi igahagarika intamabara bitarenze uyu munsi ku cyumweru i saa Sita z’Ijoro, nta zindi mpaka.

Mu buryo budashidikanywaho u Burusiya bwinjiye mu kibazo cya Libiya byaba na ngombw abukinkjira muri iyi ntambara, nyuma y’aho Perezida Putin atangaje bwa mbere ibyemezo bikomeye ku mitwe yitwaje intwaro muri iki gihugu, akanayitegeka gutuza.

Icyemezo cya Vladmir Putin yagifatiye hamwe na Recep Tayyip Erdogan Perezida wa Turukia, Putin akaba avuga ko intamabara muri Libiya itabangamiye umutekano w’akarere iki gihugu giherereyemo, ko ahubwo binafite ingaruka ku mugabane w’u Burayi n’Isi muri rusange.

Vladmir Putin na Recep Tayyip Erdogan bavuze ko intambara yo muri Libiya igomba guhagarara ku gihe bagennye ari nta ya ndi mananiza. Bisobanuye ko nta sasu rigombwa kumvikana mu mirwano, kuva kuwa mbere w’iki cyumweru gitangira mu gicuku.

Guhagarika intambara muri Libiya bisobanuye guhagarika umuriri w’Ingabo za Marechal Khalfa ushyigikiwe n’Abanyamerika. Kureka kumureberera ngo afate igihugu bikaba byarafashe umurego ubwo Khalfa yaherukaga gufata umujyi wa Syrte , uwa gatatu ukomeye muri Libiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *