U Budage bushyigikiye u Burusiya mu ntanbara ya Libiya

Sangiza abandi

Mu gihe Perezida Vladmir Putin Perezida w’u Burusiya na  Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turukiya biteguye kwinjira mu ntambara ya Libiya igihe cyose abarwanayo batashyira intwaro hasi, u Budage nabwo bwatangaje ko bushyigikiye aho u Burusiya buhagaze kuri iki kibazo.

Mu ruzinduko Mme Angela Melkel uyobora u Budage yagiriye i Moscou mu Burusiya kuwa 11/01/2020, baganiriye ku kibazo cya Iran na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bemeranywa ko bagomba gukora ibishoboka izi ntugunda (tensions) hagati ya Iran na USA zikarangira zidateye ikibazo gisumbyeho.

Ku kibazo cya Libiya, Angela Melkel yavuze ko u Budage vushyigikiye gahunda n’ibyemezo by’u Burusiya mu guhagarika iyi ntambara mu maguru mashya, hatongeye kubaho ihirikwa ry’ubutegetsi muri Libiya.

Gen Khalfa ushyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika amaze kwigarurira imijyi myinshi ya Libiya, ingabo ze ni nazo zigenzura igice kinini cya Libiya kugeza ubu. Aho u Burusiya, u Budage na Turukia bihagaze ni ukubuza izi ngabo gukomeza urugamba rwazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *